Zaburi 72 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUmwami wasezeranyijwe 1 Yitiriwe Salomoni 1 Yitiriwe Salomoni Mana, umwami umwegurire ubucamanza bwawe, uwo mwana w’umwami, umutoze ubutabera bwawe; 2 acire umuryango wawe imanza ziboneye kandi arengere n’ingorwa zawe. 3 Imisozi nikwize rubanda amahoro, n’imirenge ibazanire ubutabera. 4 Azarenganura rubanda rugufi, arokore abatindahare, kandi aribate uwabakandamizaga. 5 Azaramba ak’izuba, amare ibihe bitabarika nk’ukwezi; 6 amere nk’imvura igwa mu rwuri, mbese nk’imvura y’umurindi ibobeza ubutaka! 7 Mu gihe cye, ubutabera buzasagamba, n’amahoro asesure, mu mezi atabarika. 8 Azategeka kuva ku nyanja kugera ku yindi, avane ku Ruzi ageze ku mipaka y’isi. 9 Abamutambamiye bazapfukama imbere ye, maze abanzi be bazarigate umukungugu. 10 Abami b’i Tarishishi n’ab’ibirwa bazamutura, abami b’i Seba, n’ab’i Saba bamurabukire. 11 Abami bose bazapfukama imbere ye, amahanga yose amuyoboke. 12 Azarokora ingorwa zitakamba, n’indushyi zitagira kirengera. 13 Azagirira ibambe ingorwa n’utishoboye, aramire ubuzima bwabo. 14 Azabakiza ububisha n’agahato, kuko we abona amagara yabo afite agaciro. 15 Azaramba bamuture zahabu y’i Saba; bazamusabire ubudahwema, bamwifurize umugisha iminsi yose. 16 Hazaba uburumbuke bw’ingano mu gihugu, amahundo ahungabane kugeza mu mpinga z’imisozi, atubuke nk’indabyo zo muri Libani, umusaruro ungane n’ibyatsi byo mu mirima! 17 Izina rye rizavugwa ubuziraherezo, ubwamamare bwe bumare igihe nk’izuba! Imiryango yose y’isi izamuherwemo umugisha, amahanga yose amwite umunyahirwe! 18 Haragasingizwa Uhoraho, Imana ya Israheli, we wenyine ukora ibitangaza! 19 Izina rye ry’ikuzo riragasingizwa ubuziraherezo, ikuzo rye riragasakara ku isi yose! Amen! Amen! 20 Ngiri iherezo ry’amasengesho ya Dawudi, mwene Yese. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda