Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 71 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Isengesho ry’umusaza

1 Uhoraho, ni wowe buhungiro bwanjye, sinzateterezwa bibaho.

2 Mu butabera bwawe unkiranure, undengere, untege amatwi maze undokore.

3 Umbere urutare negamira, nshobora guhungiramo buri gihe; wiyemeje kunkiza, wowe rutare rwanjye rw’intamenwa.

4 Mana yanjye, urankize abagiranabi, unkure mu minwe y’ababisha n’abagome.

5 Ni wowe mizero yanjye, Nyagasani, Uhoraho, ni wowe niringira kuva mu buto bwanjye.

6 Narakwisunze kuva nkivuka, unyitorera nkiva mu nda ya mama, ni cyo gituma nzahora ngusingiza.

7 Abenshi baketse ko wamvumye, kandi ari wowe buhungiro bwanjye.

8 Umunwa wanjye wuzuye ibisingizo byawe, iminsi yose ndirimba ikuzo ryawe.

9 Ntunyibagirwe ngeze mu zabukuru, ngo untererane imbaraga zincika.

10 Abanzi banjye baramvuga, n’abangenza banyumvikaniyeho.

11 Baravuga bati «Imana yaramutereranye, nimumuhige, mumusumire, nta we uzamutabara!»

12 Mana, ntunjye kure, Mana yanjye, ubanguke undengere!

13 Abahiga amagara yanjye, nibagende bakorwe n’isoni! Abanyifuriza nabi, nibahazwe agasuzuguro n’ikimwaro!

14 Naho jyewe, nzahora nkwizera, nkuririmbire ubudahwema ibisingizo.

15 Nzatangaza ukuntu uri indahemuka, iminsi yose namamaze agakiza kawe, kuko ibyiza byawe bitagira ingano.

16 Nzageza n’aho ndata ibigwi byawe, Uhoraho, ahasigaye namamaze ubudahemuka bwawe.

17 Mana, wanyiyigishirije kuva mu buto bwanjye, na n’ubu ndacyarata ibyiza byawe.

18 None ubwo ngeze mu zabukuru, Mana, ntuzantererane, kugira ngo nzashobore kumenyesha urubyiruko, kimwe n’imbyaro zose zizaza ibikorwa by’ububasha bwawe.

19 Mana, ubudahemuka bwawe burahebuje, wowe wakoze ibintu by’agatangaza, Mana, ni nde uhwanye nawe?

20 Ku mpamvu yawe nemeye amakuba n’ibyago; nyamara uzangarukira umbesheho, maze unzikure mu nyenga y’ikuzimu.

21 Uzansubiza agaciro kanjye, maze wongere umpumurize.

22 Nanjye nzagusingiriza ku murya w’inanga, nzagushimire ubudahemuka bwawe, Mana yanjye, nzagucurangira umuduri, wowe Nyir’ubutagatifu wa Israheli.

23 Nzagusingiriza mu ndirimbo, nkuvugirize impundu kuko wanyunamuye.

24 Iminsi yose nzamamaza ubutabera bwawe, kuko abanyifuriza nabi, bahagijwe agasuzuguro n’ikimwaro!

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan