Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Isengesho ry’intungane itotezwa

1 Ni amaganya ya Dawudi. Yayiririmbiye Uhoraho abitewe na Kushi w’Umubenyamini.

2 Uhoraho Mana yanjye, ni wowe buhungiro bwanjye; ntabara, unkize abankurikirana bose!

3 Naho ubundi, barampotora nk’intare, bakantanyaguza, nta we ubatesheje.

4 Uhoraho, Mana yanjye, niba narahemutse mu byo nakoze, niba hari ubugome bundangwaho,

5 niba narituye inabi uwangiriye neza, nkareka umubisha akabaho,

6 nanjye umwanzi azankurikirane, amfate mpiri, andibatire ku butaka nkanuye amaso, anteshe ishema angaragura mu mukungugu! (guceceka akanya gato)

7 Uhoraho, hagurukana uburakari! Cubya ubukana bw’abandwanya, kanguka, Mana yanjye, wowe ubwiriza umuntu iby’ubutabera.

8 Imiryango nikorane igukikize, nawe uganze uyitegeke.

9 Uhoraho ni we ucira imanza amahanga! Uhoraho, urancire urubanza ukurikije ubutungane, n’ubuziranenge bwanjye.

10 Ubugome bw’abagizi ba nabi nibuhoshe, ukomeze ushyigikire intungane! Koko rero uzi akari mu mutima no mu nda y’umuntu, wowe Mana Nyir’ubutabera.

11 Ingabo inkingira ni Imana ubwayo, ari na yo mukiza w’abafite umutima utunganye.

12 Imana ni umucamanza utabera, ikaba n’Imana ikangara buri munsi.

13 Iyo umugiranabi atigaruye, ityaza inkota yayo, ikabanga umuheto wayo maze igatamika.

14 Yegeranya izo ntwaro za kirimbuzi, imyambi yayo ikayivubura ari ibishashi.

15 Umugome we, asama inda y’ubugizi bwa nabi, agatwita inda y’ubwicanyi, akabyara ikinyoma.

16 Acukura urwobo, akarugira rurerure, ariko uwo mutego akaba ari we uwugwamo!

17 Ubugome bwe ni we bukoraho, urugomo rwe rukamugaruka.

18 Nzashimira Uhoraho ubutabera bwe, ndirimbe izina ry’Uhoraho, Umusumbabyose.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan