Zaburi 69 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIsengesho ry’intungane iri mu mibabaro 1 Igenewe umuririmbisha. Mu ijwi rya «Amalisi». Iri mu zo bitirira Dawudi. 2 Ndohora, Mana yanjye, kuko amazi angeze mu ijosi. 3 Ndarigita mu isayo, simfite aho nashinga ikirenge; nazikamye mu kizenga, n’umuvumba urampururana. 4 Singishobora no gutabaza, umuhogo wanjye wasaraye; amaso yanjye yaruhijwe no gutegereza Imana yanjye. 5 Abanyangira ubusa, bararuta ubwinshi umusatsi wanjye; abo banyazi bafite amaboko, barampiga, baranyishyuza ibyo ntigeze niba. 6 Mana, uzi neza ubupfu bwanjye, kandi n’ibicumuro byanjye ntibikwihishe. 7 Nyagasani, Mugaba w’ingabo, sinzakoze isoni abakwiringira, ngo ntere ikimwaro abagushakashaka, Mana ya Israheli! 8 Niyumanganya ibitutsi, ku mpamvu yawe, nkemera gukozwa isoni n’ikimwaro; 9 nahindutse umunyamahanga mu bavandimwe, mba n’intamenyekana muri bene mama. 10 Ni koko, ishyaka mfitiye Ingoro yawe riramparanya, n’ibyo bagutuka ni jye bishengura. 11 Nicishije bugufi nsiba ibyo kurya, maze ibyo bimviramo ibitutsi; 12 nambaye ikigunira cy’agahinda, nuko mpinduka urw’amenyo; 13 abicaye ku irembo ni jye bataramiraho, n’abasinzi bangize indirimbo. 14 Ubu rero, Uhoraho, wumve isengesho ryanjye; igihe cyo kuntabara kirageze, Mana, Nyir’ubuntu budashira, undengere kuko ari wowe nkesha agakiza. 15 Unsayure mu nzarwe, nekuzikama; umvane mu minwe y’abanyibasiye, unkure mu mazi abira! 16 Sintwarwe n’amazi ahurura, ikizenga ntikindenge hejuru, kandi sincubire mu kuzimu kw’imva! 17 Unsubize, Uhoraho, kuko impuhwe zawe zihebuje; ugirire urukundo rwawe maze unyiteho; 18 ntuhishe umugaragu wawe uruhanga rwawe, ndi mu kaga, ntutinde kuntabara; 19 umbe hafi ngo undengere, unkize abanzi banjye. 20 Uzi uko ntukwa, ngasuzugurwa, ngakozwa n’ikimwaro; abanzi banjye bose bakuri imbere. 21 Ibitutsi byambihije umutima, bimviramo no kurwara; ntegereza uwangoboka, ndaheba, nshaka uwampoza, sinamubona! 22 Ibiryo byanjye babiroshyemo uburozi, inyota inyishe banyuhira indurwe. 23 Ibirori byabo bizabagaruke, n’incuti zabo zibifatirwemo. 24 Amaso yabo aragahumirako, n’umugongo ucike bubube. 25 Ubacurireho umujinya wawe, n’umuriro w’uburakari bwawe ubokere. 26 Urugo rwabo rurakaba itongo, amahema yabo abure abayatura. 27 Barahuhura uwo wowe wihaniye, kandi bagashengura uwo wanegekaje. 28 Ubahamye ibicumuro byabo byose, maze bekukugiraho ubwiregure; 29 bahanagurwe mu gitabo cy’ubuzima, maze bekubarirwa hamwe n’intungane. 30 Naho jyewe, w’ingorwa n’umubabare, ubuvunyi bwawe, Mana, buranyunamure! 31 Ubwo nzaririmbe izina ryawe, kandi ndyamamaze mu bisingizo. 32 Ibyo bizanyura Uhoraho, kurusha ikimasa namutura, cyangwa imfizi y’amahembe n’ibinono. 33 Abiyoroshya nibabibona, bazishima, bati «Mwebwe abashakashaka Imana, murakagwira!» 34 Kuko Uhoraho yumva abatishoboye, ntatererane abe bari ku ngoyi. 35 Ijuru n’isi nibimurate, hamwe n’inyanja n’ibiyirukamo byose. 36 Kuko Imana izarokora Siyoni, ikazasana imigi ya Yuda, bakahasubirana, bakahatunga; 37 inkomoko y’abagaragu bayo ikazaharagwa, maze abakunda izina ryayo bakahatunga. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda