Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 68 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Imyato y’Uhoraho mu mateka ya Israheli

1 Igenewe umuririmbisha. Iri mu zo bitirira Dawudi, ni zaburi igenewe kuririmbwa.

2 Imana nihaguruke, maze abanzi bayo bakwire imishwaro, n’abayirwanya bahungire kure yayo.

3 Uko umwotsi uyoyoka, na bo ubahindure ubusa; uko ibishashara bishonga ku muriro, abo bagome bashirire imbere y’Imana.

4 Naho intungane zihore mu byishimo, zitete imbere y’Imana, zihamirize ubudahwema zinezerewe.

5 Nimuririmbire Imana, mucurange izina ryayo, nimurate Nyamugendera ku bicu; izina rye ni Uhoraho, nimumubyinire!

6 Ni Umubyeyi umenya impfubyi, akanarenganura abapfakazi; nguko uko Imana imeze mu Ngoro yayo ntagatifu.

7 Abatagira kivurira, Imana ibubakira urugo, imfungwa ikazibohora, ikazisubiza umudendezo, naho abantu b’ibyigomeke ikabatuza ku gasi. (guceceka akanya gato)

8 Nyagasani, igihe wagendaga ku isonga y’imbaga yawe, igihe wakatazaga mu butayu,

9 isi yahinze umushyitsi, ndetse n’ijuru rirashonga, imbere y’Imana yigaragarije kuri Sinayi, imbere y’Imana, Imana ya Israheli.

10 Mana, wajyaga usesekaza imvura y’umurindi, wabona inyarurembo zawe zarembye, ukazisubiza imbaraga.

11 Indeka yawe babonyemo ikibanza, ni wowe, Mana, wayibakebeye kubera ubuntu ugirira abakene.

12 Nyagasani avuga ijambo rimwe, maze intumwa ze zigasesekara ari igitero,

13 zigira ziti «Abami n’ingabo zabo bahunze, bahunze ubutarora inyuma, none imitako y’ingo zabo abagore bayigize iminyago, barayikwiza. Mwasigara muryamye mu macumbi mukora iki?

14 Hari amababa y’inuma ahunze feza, n’amoya yayo atatse zahabu.

15 Umusumbabyose yatatanyije abami, ku musozi w’urwijiji haragwa amasimbi.»

16 Musozi w’Imana, musozi w’i Bashani! Musozi w’ibihanamanga, musozi w’i Bashani!

17 Misozi y’ibihanamanga, kuki mwarebana ishyari umusozi Imana yishakiye guturaho? Nyamara ni ko bimeze, Uhoraho azawuturaho mu bihe byose!

18 Amafarasi Imana iremesha urugamba ni uduhumbi n’uduhumbagiza! Ni yo Umutegetsi yajeho kuri Sinayi, ajya mu Ngoro ntagatifu.

19 Wazamutse mu bitwa, maze ufata ingaruzwamuheto, abantu ubahabwaho amaturo, ndetse n’abigometse, ngo ubashe kwiyubakira Ingoro, Uhoraho Mana yacu!

20 Nyagasani aragahora asingizwa iminsi yose! Iyo Mana ni yo dukesha gutsinda. (guceceka akanya gato)

21 Iyo Mana ni yo itubera Imana yuje imitsindo, Nyagasani Uhoraho ni we utuma umuntu ahonoka urupfu.

22 Ariko Imana ijanjagura imitwe y’abanzi bayo, ikamena agahanga gapfukiriyeho urusatsi, k’umuntu utunzwe no gukora nabi.

23 Nyagasani aravuze ati «Nzagarura abagiye i Bashani, ndohore abarokeye mu ndiba y’inyanja,

24 kugira ngo ubanyukanyukire mu maraso, maze imbwa zawe zirye imirambo y’abo banzi.»

25 Mana, babonye imitambagiro yawe, imitambagiro y’Imana yanjye, n’umwami wanjye, mu Ngoro ntagatifu.

26 Abaririmbyi bagendaga imbere, abacuranzi bakabaza inyuma, hagati hari abakobwa bavuza utugoma.

27 Nimusingize Imana mu makoraniro, musingirize Nyagasani ku isoko ya Israheli.

28 Hari bene Benyamini, umuhererezi, hakaba ibikomangoma byo kwa Yuda, n’ibikomangoma byo kwa Zabuloni, n’ibyo kwa Nefutali.

29 Imana yawe yakugeneye gukomera: Mana, erekana rero imbaraga zawe, wowe wagaragaje ibigwi ari twe urwanaho.

30 Abami nibabona Ingoro yawe iri ahirengeye muri Yeruzalemu, bazatanguranwa bakuzanira amaturo.

31 Kangara cya gikoko cyo mu rufunzo, na bwa bushyo bw’ibimasa n’inyana bitagira ingano, n’ibigendesha inda byose bifite imboho z’ifeza. Tatanya imiryango ikunda imirwano!

32 Abantu b’abakire baturutse mu Misiri, Abo muri Nubiya barambuye ibiganza babyerekeje ku Mana. (guceceka akanya gato)

33 Ngoma z’isi, nimuririmbire Imana, mucurangire Nyagasani!

34 We ugendera mu bushorishori bw’ijuru rya kera na kare! Ng’uwo aranguruye ijwi, ijwi rikomeye cyane:

35 ububasha nimubuharire Imana! Ububengerane bwayo buganje hejuru ya Israheli, ububasha bwayo bukaba mu bicu.

36 Mana, aho uri mu Ngoro yawe, uhorana icyusa. Imana ya Israheli ni yo iha abantu bayo imbaraga n’ubushobozi. Imana nisingizwe!

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan