Zaburi 67 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIsengesho rusange nyuma y’isarura 1 Igenewe umuririmbisha; igaherekezwa n’inanga z’imirya. Ni zaburi igenewe kuririmbwa. 2 Imana nitubabarire, maze iduhe umugisha, itwereke uruhanga rwayo rubengerana, 3 kugira ngo ku isi bazamenye ko ari wowe ugenga, n’amahanga yose amenye ko ari wowe ukiza. (guceceka akanya gato) 4 Mana yacu, imiryango yose nigusingize, imiryango yose nigusingirize icyarimwe! 5 Amoko yose niyishime, aririmbe, kuko utegekana ubutabera ibihugu byose, ukagenga amahanga yose y’isi. (guceceka akanya gato) 6 Mana yacu, imiryango yose nigusingize, imiryango yose nigusingirize icyarimwe! 7 Ubutaka bwacu bweze imbuto, Nyagasani, Imana yacu, aduhunda atyo imigisha. 8 Imana niduhe umugisha, kandi niyubahwe n’isi yose aho iva ikagera. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda