Zaburi 65 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIndirimbo yo gushimira Imana yatanze uburumbuke 1 Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Ni indirimbo. 2 Mana iri i Siyoni, abantu bakwiye kugusingiza, kandi bakarangiza imihigo bakugiriye. 3 Wowe wumva isengesho bakubwiye, abantu bose baza bakugana. 4 Ibyaha bikunda kutuganza, ariko wowe ukabitubabarira. 5 Hahirwa umutumirwa wihitiyemo ubwawe; ukamuha kwigumira mu bikari by’Ingoro yawe. Tuzahazwa ibyiza byo mu rugo rwawe, ibintu bitagatifu byo mu Ngoro yawe. 6 Mu butungane bwawe, uratwumva ukadukorera ibitangaza, wowe, Mana Mukiza wacu, mizero ya bose kugeza ku mpera z’isi, no ku batuye ibirwa byo mu nyanja za kure cyane. 7 Ububasha bwawe bushyigikira imisozi, ugakindikiza ubutwari, 8 ugahosha urusaku rw’inyanja, urusaku rw’imivumba yazo, ukanacubya imyivumbagatanyo y’ibihugu. 9 Ku nkiko z’isi baratangarira ibimenyetso werekana, ab’iburasirazuba n’iburengerazuba wabateye kuvuza impundu. 10 Wasuye isi, uyuhira amazi, maze uyigwizamo uburumbuke butagira ingano. Imigezi y’Imana isendereye amazi, maze ugategurira abantu imyaka ibatunga. Dore uko utegura ubutaka: 11 uyobora amazi mu mayogi, ugasanza amasinde, ukagusha imvura y’umurindi ngo ibworoshye, maze ugaha umugisha imbuto zimeramo. 12 Umwaka uwusoza uwuhunda ibyiza byawe, aho unyuze hose hagasigara uburumbuke buteye ubwuzu. 13 Ubwatsi bw’amatungo, buratohagira mu butayu, utununga ugasanga duteye ubwuzu, 14 inzuri zikanyanyagiramo amashyo arisha, n’imibande ikazimagizwa n’imyaka yeze. Nuko byose bigasabagizwa n’ibyishimo, bikaririmba. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda