Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 64 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Urubanza Imana icira abatoteza abandi

1 Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.

2 Mana yanjye, umva amaganya yanjye, urinde amagara yanjye umwanzi gica;

3 umpishe kure y’abicanyi bangambanira, kure y’abagizi ba nabi bahuje umugambi.

4 Dore batyaje indimi zabo boshye inkota, batamika imyambi yabo, ari yo magambo asesereza bavuga,

5 kugira ngo barase rwihishwa umuntu w’indakemwa, ngo bamurase bamutunguye nta cyo bishisha.

6 Bahirimbanira kunguka inama mbi, bagahimba amayeri yo guhisha imitego bamutega, bavuga bati «Ni nde uzabimenya?»

7 Buzuriza hamwe imigambi y’ubugizi bwa nabi, bakigamba bavuga bati «Ibyo dushaka kugeraho turabinogeje rwose; burya mu nda ni kure, umutima w’umuntu ntugerwaho!»

8 Ariko Imana yagize itya irabarasa, umwambi irekuye ubagwa gitumo, urabakomeretsa!

9 Ururimi rwabo ni rwo rubahindutse, maze ubabonye wese akazunguza umutwe.

10 Koko, umuntu wese byamukuye umutima, yamamaza ibyo Imana yakoze, kandi na we yumviraho.

11 Intungane niyishimire Uhoraho, imushakeho ubuhungiro, abafite umutima uboneye bose babyishimire.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan