Zaburi 63 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuKugira inyota y’Imana 1 Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi; yayihimbye igihe yari mu butayu bwa Yuda. 2 Nyagasani, ni wowe Mana yanjye, mpora ngushaka uko bukeye! Umutima wanjye ugufitiye inyota, n’umubiri wanjye ukakugirira urukumbuzi, meze nk’ubutaka bw’agasi, bwabuze amazi bukumirana. meze nk’ubutaka bw’agasi, bwabuze amazi bukumirana. 3 Naguhanze amaso aho uri mu Ngoro ntagatifu, mbona ububasha bwawe n’ikuzo ryawe; 4 ineza yawe nsanga yaguranwa amagara y’umuntu, umunwa wanjye uhora ukwamamaza. 5 Koko nzahora ngusingiza igihe cyose nkiriho, izina ryawe nditegere amaboko nkwiyambaza. 6 Nzamera nk’umuntu wahaze ibinure n’imisokoro, ibitwenge bimpore ku munwa kubera ibyishimo, maze ndirimbe nezerewe kubera ibisingizo byawe. 7 Iyo ngutekerereje aho ndyamye, mara amasaha ngusenga, 8 kuko utahwemye kuntabara, nzavugiriza impundu aho nibereye mu gicucu cy’amababa yawe. 9 Nkwizirikaho n’umutima wanjye wose, ukuboko kwawe kw’indyo kukandamira. 10 Abibasiye rero amagara yanjye ngo bampitane, barakarimbuka ari bo, barindimukire ikuzimu mu nda y’isi ! 11 Baragashirira ku bugi bw’inkota, bahinduke ibiryo by’ingunzu. 12 Nuko umwami azanezezwe n’Imana: uzamurahira wese bizamuhesha ishema, naho akanwa k’abanyabinyoma kazibe. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda