Zaburi 62 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuImana yonyine ni yo sangano ry’amahoro 1 Igenewe umuririmbisha. Yahimbwe bakurikije Yedutuni. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. 2 Imbere y’Imana yonyine, umutima wanjye ni ho ugubwa neza; agakiza kanjye, ni yo gakomokaho. 3 Ni yo yonyine rutare rwanjye n’agakiza kanjye; ni yo buhungiro butavogerwa: sinteze guhungabana. 4 Muzahereza hehe kwiroha mwese ku muntu umwe, kugira ngo mumwese hasi, agwe nk’urukuta rwari rusanzwe ruhengamye, cyangwa nk’inkike yari isanzwe inyeganyega? 5 Imigambi yabo ni iyo kumuziza umwanya arimo, bagahimbazwa no kumubeshyera gusa; ku rurimi ugasanga bavuga amagambo y’umugisha, nyamara mu mitima yabo haganje imivumo. (guceceka akanya gato) 6 Mutima wanjye, shakira amahoro iruhande rw’Imana yonyine, kuko amiringiro yanjye yose ari yo akomokaho. 7 Ni yo yonyine rutare rwanjye n’agakiza kanjye, ni yo buhungiro butavogerwa, sinteze guhungabana. 8 Agakiza kanjye n’ishema ryanjye mbikesha Imana; ni yo rutare rudahangarwa n’ubuhungiro bwanjye. 9 Rubanda mwese, nimuyiringire igihe cyose, muyibwire ikibari ku mutima; rwose Imana ni yo buhungiro bwacu! (guceceka akanya gato) 10 Koko bene muntu ni nk’umwuka ushira ako kanya, n’ab’ibikomerezwa ni ubusabusa; bose hamwe ubashyize ku munzani, wasanga umwuka ubarusha kuremera. 11 Ntimukiringire gutwaza igitugu, ngo muhihibikanire kunyaga iby’abandi. Ubukungu nibwiyongera, ntimukabuzirikeho umutima wanyu! 12 Hari ikintu kimwe Imana yavuze, na bibiri numvise, ari byo by’ibi: icya mbere ni uko ububasha bwose ari ubw’Imana, 13 koko, Nyagasani, ineza yose ni wowe iturukaho, ikindi ni uko uhemba buri muntu ukurikije ibikorwa bye. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda