Zaburi 61 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIsengesho risabira umwami 1 Igenewe umuririmbisha, igaherekezwa n’inanga y’imirya. Iri mu zo bitirira Dawudi. 2 Mana yanjye, umva ugutakamba kwanjye, uhugukire isengesho ryanjye. 3 Aho ndi ku mpera z’isi, ni wowe niyambaza iyo umutima wanjye wacitse urukendero. Uzanjyana unshyire hejuru y’urutare rurerure ntakwigezaho, 4 kuko ari wowe buhungiro bwanjye, n’umunara udahangarwa, imbere y’abanzi banjye. 5 Icyampa ngo nibere mu ihema ryawe iteka ryose, akaba ari ho mpungira, nkihisha mu mababa yawe! (guceceka akanya gato) 6 Koko, Mana yanjye, wumvise imihigo nakugiriye maze abatinya izina ryawe ukabaha umugabane bakwiye. 7 Uhe umwami kumara iminsi n’iminsi, imyaka ye ihinduke ibisekuruza n’ibisekuruza. 8 Nateke ijabiro ubuziraherezo mu maso y’Imana, ineza n’ubudahemuka byayo bimurinde. 9 Ubwo rero nzacurangira izina ryawe ubuziraherezo, kandi nubahirize buri munsi imihigo nakugiriye. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda