Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 60 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Isengesho rusange ry’imbaga imaze kuneshwa mu ntambara

1 Igenewe umuririmbisha. Iririmbwa nk’iyitwa «Lisi y’Isezerano». Iri mu zo bitirira Dawudi, bakayiririmba banihiriza ijwi. Igenewe kwigisha.


2 Yahimbwe igihe Dawudi arwanye n’Abanyaramu bo muri Mezopotamiya, kimwe n’ab’i Soba; hanyuma Yowabu yahindukira akanesha Edomu, basakiraniye mu mubande w’Umunyu, akajujubya abantu ibihumbi cumi na bibiri.

2 Yahimbwe igihe Dawudi arwanye n’Abanyaramu bo muri Mezopotamiya, kimwe n’ab’i Soba; hanyuma Yowabu yahindukira akanesha Edomu, basakiraniye mu mubande w’Umunyu, akajujubya abantu ibihumbi cumi na bibiri.

3 Mana yacu, waradutaye, turatagarana; wari waturakariye, ariko ongera udukomeze.

4 Wahungabanyije isi, urayisatagura; none gira usane ibyuho byayo, kuko igiye kuriduka!

5 Umuryango wawe wawugejeje ahaga, maze utunywesha divayi isindisha! (guceceka akanya gato)

6 Abakubaha wabahaye ikimenyetso, ugira ngo bahunge abarashi!

7 Kugira ngo inkoramutima zawe zirokoke, dukirishe indyo yawe, maze udusubize.

8 Imana yavugiye mu Ngoro yayo ntagatifu, iti «Ndatsinze! Negukanye Sikemu, umubande wa Sukoti nywucemo imigabane!

9 Gilihadi ibaye iyanjye, na Manase ni iyanjye; Efurayimu ihindutse ingofero y’icyuma nambaye ku mutwe, naho Yuda ni inkoni yanjye y’ubutegetsi;

10 Mowabu yo ibaye igikarabiro niyuhagiriramo, inkweto zanjye nkazirambika kuri Edomu, ngakoma akamu, nteye Ubufilisiti.»

11 Ni nde uzanjyana mu mugi ucinyiye, ni nde uzangeza muri Edomu?

12 Nta wundi utari wowe, Mana yadutaye, none ukaba utagitabarana n’ingabo zacu.

13 Gira uze udutabare, udufashe kurwanya abanzi, kuko ubuvunyi buturuka ku bantu ari nta cyo bugeraho.

14 Nituba hamwe n’Imana ni bwo tuzatsinda, ni yo izaribata abanzi bacu.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan