Zaburi 6 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIsengesho ryo mu gihe cy’amagorwa 1 Igenewe umuririmbisha, ikajyana n’inanga y’imirya munani. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. 2 Uhoraho, mpana utandakariye, nkosora, utabishyizemo ubukare! 3 Gira ibambe, Uhoraho, dore nta ntege ngifite; Uhoraho, nkiza, dore amagufa yanjye arajegajega, 4 ndahinda umushyitsi umubiri wose. Mbese Uhoraho, amaherezo azaba ayahe? 5 Uhoraho, garuka umbohore, nkiza ugiriye impuhwe zawe! 6 Koko rero abapfuye ntibakwibuka; ikuzimu se ni nde wagusingirizayo? 7 Dore naciwe intege no kuganya. Uko ijoro riguye, umusego wanjye uhinduka amazi, uburiri bwanjye bukajandama kubera amarira. 8 Amaso yanjye yahennye kubera agahinda, imboni zanjye zirahondobera ku mpamvu y’abandwanya. 9 Nimumve iruhande mwese, mwa bagizi ba nabi mwe, kuko Uhoraho yumvise imiborogo yanjye. 10 Uhoraho yumvise uko mutakira, maze yakira amasengesho yanjye. 11 Abanyanga nibakorwe n’ikimwaro, bahindagane, bamwarwe bose, basubire inyuma! |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda