Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 58 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Imana ni umucamanza w’abacamanza b’isi

1 Igenewe umuririmbisha, ikaririmbwa nk’iyitwa «Witsemba». Iri mu zo bitirira Dawudi, bakayiririmba banihiriza ijwi.

2 Banyabubasha, aho muvuga koko ibihuje n’ubutabera? Bana b’abantu, aho muca imanza mukurikije amategeko?

3 Oya! Ahubwo mugira nabi nkana, mugakwiza ku isi urugomo ruterwa n’ibiganza byanyu.

4 Ni abagiranabi bayobye bakiri mu nda ya ba nyina, bakaba n’abanyabinyoma barindagiye bakivuka!

5 Ubumara bafite ni nk’ubumara bw’inzoka; bameze nk’impiri y’igipfamatwi, yica amatwi nkana,

6 igira ngo itumva ijwi ry’umugombozi, n’ubwo yaba ari umugombozi w’umuhanga.

7 Mana yanjye, menagura amenyo ari mu kanwa kabo, Uhoraho, kura imikaka y’izo ntare!

8 Nibamere nk’amazi atemba, Imana nitamike imyambi yayo, maze bahinduke imirara!

9 Nibamere nk’ikinyamujongo kigenda gishonga; nk’uko bigendekera ikirambu, na bo ntibakabone izuba!

10 Uburakari bw’Imana nibwihutire kubatsemba, kurusha uko umuriro utwika inkwi z’amahwa.

11 Naho intungane izashimishwa no kubona uko ihorewe, yogereze ibirenge byayo mu maraso y’abagiranabi.

12 Maze rubanda bazavuge bati «Koko ubusugire bw’intungane bubaho, kandi hariho Imana ica imanza ku isi!»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan