Zaburi 57 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuImana ni yo mizero y’umuntu uri mu kaga 1 Igenewe umuririmbisha, ikaririmbwa nk’iyitwa «Witsemba». Iri mu zo bitirira Dawudi, bakayiririmba banihiriza ijwi. Yayihimbiye mu buvumo, igihe yahungaga Sawuli. 2 Gira ibambe, Mana yanjye, ngirira ibambe, kuko ari wowe nashatseho ubuhungiro, maze nikinga mu gicucu cy’amababa yawe, kugeza igihe ibyago ndimo bizashirira. 3 Ndatakambira Imana, Musumbabyose, Imana indengera muri byose. 4 Aho iganje mu ijuru ninyoherereze icyankiza! Dore umuntu unsatiriye yatutse Imana, none na yo nigaragaze ineza n’ubudahemuka bwayo! (guceceka akanya gato) 5 Dore ndyamye hagati y’abantu bameze nk’intare, zimiragura bene muntu! Amacumu n’imyambi, ni byo menyo yabo, inkota ityaye ikaba ururimi rwabo. 6 Mana yanjye, garagaza ububasha bwawe busumbye ijuru, ikuzo ryawe ritumbagire hejuru y’isi yose! 7 Mu nzira nyuramo, bahateze umutego: ariko narunamye ndawurokoka. Bari bacukuye urwobo imbere yanjye, none ni bo baruguyemo. (guceceka akanya gato) 8 Mana yanjye, umutima wanjye wasubiye mu gitereko! Umutima wanjye wasubiye mu gitereko, none reka ndirimbe, ncurange ibyishongoro! 9 Nti «Kanguka, shema ryanjye, kanguka, nanga y’imirya, nawe cyembe, maze nkangure umuseke!» 10 Nyagasani, nzagusingiriza mu yindi miryango, ngucurangire rwagati mu mahanga; 11 kuko ineza yawe ikabakaba ku ijuru, n’ubudahemuka bwawe bugatumbagira mu bicu. 12 Mana yanjye, garagaza ububasha bwawe busumbye ijuru, ikuzo ryawe ritumbagire hejuru y’isi yose! |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda