Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 56 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Umuyoboke w’Imana nta bwo azaheranwa

1 Igenewe umuririmbisha, ikaririmbwa nk’iyitwa «Inuma iri kure cyane». Iri mu zo bitirira Dawudi. Iririmbwa banihiriza ijwi. Yayihimbye igihe Abafilisiti bamufatiye i Gati.

2 Mana yanjye, ngirira ibambe! Abanzi banjye barankurikiranye; umunsi wose bahora bandwanya, bakanyotsa igitutu.

3 Umunsi wose ingenza zinyomaho, abandwanya ntibagira umubare, barandusha imbaraga.

4 Igihe mfite ubwoba, ni wowe niringira.

5 Niringira Imana, ari na ko ndata ijambo ryayo, nkiringira Imana, maze simbe nagira ubwoba: ubwo se muntu buntu yashobora kuntwara iki?

6 Umunsi wose birirwa bambabaza, nta kindi batekereza atari ukungirira nabi.

7 Baca ibico, bakangenza, baronda aho nyuze hose, kugira ngo bamvutse ubugingo.

8 Ku mpamvu y’ubwo bugome bwabo, bashobora bate guhonoka? Mana yanjye, uburakari bwawe nibukureho bene abo bantu!

9 Imiburagiro yanjye ni wowe uyizi; tega urwabya rwawe, amarira yanjye ahongobokeremo. None se si ko byanditse mu gitabo cyawe?

10 Abanzi banjye bazakubana bahunga, umunsi nagutabaje. Ndabizi Imana iri kumwe nanjye!

11 Niringira Imana, ari na ko ndata ijambo ryayo, niringira Uhoraho, ari na ko ndata ijambo rye,

12 niringira Imana, maze simbe nagira ubwoba; ubwo se abantu bashobora kuntwara iki?

13 Mana yanjye, nkomeye ku masezerano nakugiriye; nzagutura ibitambo by’ibisingizo,

14 kuko amagara yanjye wayakijije urupfu. None se ibirenge byanjye ntiwabirinze gutsikira, ugira ngo ngende imbere y’Imana mu rumuri rumurikira abazima?

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan