Zaburi 55 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIsengesho ry’umuntu watereranywe n’incuti ye 1 Igenewe umuririmbisha, igaherekezwa n’inanga z’imirya. Ni inyigisho mu zo bitirira Dawudi. 2 Mana yanjye, umva isengesho ryanjye, ntiwirengagize ugutakamba kwanjye. 3 Wite ku byo nkubwira, maze unsubize! Dore nazindaye, ndaganya nteshaguzwa, 4 kubera induru umwanzi amvuzaho, n’inkeke nshyizweho n’umugiranabi. Koko rero bampurijeho ubugome bwabo, bantera buje umujinya. 5 Umutima wanjye urasabayangwa mu gituza cyanjye, ubukangarane simusiga bwambundikiye, 6 ubwoba n’umushyitsi byantashye, none ubu ndatengurwa wese. 7 Nuko ndavuga nti «Iyaba nari mfite amababa nk’ay’inuma, kugira ngo nigurukire, nshake aho mpungira. 8 Koko nahungira kure, ijoro nkarirara mu butayu; 9 nagira bwangu, nkahasanga ubuhungiro bundinda umuyaga w’inkubi!» (guceceka akanya gato) 10 Nyagasani, sobanya amagambo yabo, boye guhuza imvugo; kuko nduzi urugomo n’intonganya byabaye urudaca mu mugi, 11 bigakomeza kwiyongera ku nkike zawo umunsi n’ijoro! Muri wo nyirizina hahora ubugome n’ubwicanyi, 12 mu mugi rwagati hagakorerwa amahano, urugomo n’ubuhendanyi ntibitirimuke mu mihanda yawo. 13 Yabaye ari umwanzi untuka, we namwihanganira; yabaye ari umubisha unteye akantsinda, we namwibeta, nkamucika. 14 None ni wowe tureshya, wowe dusanganywe, ukaba n’incuti yanjye y’amagara! 15 Ni wowe twabwiranaga amabanga, tukajyana mu Ngoro y’Imana dushyize hamwe! 16 Baragashira barimbuke, barindimukire ikuzimu ari bazima, kuko ubugome bwagandiye iwabo, bukabarika mu mutima. 17 Jyeweho, icyanjye ni ugutabaza Imana, kandi koko Uhoraho azandokora. 18 Haba nimugoroba, haba mu gitondo cyangwa se ku gicamunsi, iyo nagirijwe n’ibyago ndaganya, ngataka, maze akumva ijwi ryanjye, 19 akangoboka, akandinda kugira icyo mba, igihe hariho abandwanya, n’ubwo baba benshi kangahe! (guceceka akanya gato.) 20 Imana nibyumve, maze ibacishe bugufi, yo itetse ijabiro kuva kera kose! Bo ntibateze kwisubiraho, kuko badatinya Imana. 21 Uwo muntu yabanguye ukuboko kwe, agirira nabi incuti ze, maze atatira igihango. 22 Mu kanwa ke hasokoka amagambo aryohereye, ariko umutima we ugahora ushoza intambara; amagambo ye aza arusha amavuta koroha, ariko ntibiyabuze kuba inkota zityaye. 23 Tura umuzigo wawe, uwukorere Uhoraho, na we azagutera inkunga; ntazemera ko intungane ihungabana na rimwe. 24 Naho wowe, Mana, uzabaroha mu rwobo rwasamye; abantu b’abicanyi n’ababeshyi ntibazigera barama, ngo bacagase nibura iminsi y’ukubaho kwabo. Jyeweho, ni wowe niringiye. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda