Zaburi 54 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIsengesho ryo gutabaza Imana, umucamanza w’intabera 1 Igenewe umuririmbisha, ikajyana n’inanga z’imirya. Ni inyigisho mu zo bitirira Dawudi. 2 Yerekeye iby’igihe abaturage b’i Zifu baje kubwira Sawuli, bati «Dawudi se, ntiyihishe iwacu?» 3 Mana yanjye, girira izina ryawe maze untabare; koresha ububasha bwawe, maze undenganure! 4 Rwose, Mana yanjye, umva isengesho ryanjye, utege amatwi amagambo nkubwira! 5 Kuko abanyamahanga bampagurukiye, abanyarugomo bakaba bahigiye kunyica: Imana ntibayitayeho na busa. (guceceka akanya gato) 6 None Imana ni yo intabaye, Nyagasani ni we wenyine umbereye ikiramiro! 7 Abariho bangenza, nabiture inabi bangirira; koresha ububasha bwawe, maze ubatsembe! 8 Nzagutura ibitambo mbikuye ku mutima; Uhoraho, nzasingiza izina ryawe, kuko ryuje ineza! 9 Koko, wankuye ahaga, utuma ndebana ihinyu abanzi banjye! |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda