Zaburi 53 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAbagomeramana baragwiriye, ariko bazahanwa 1 Igenewe umuririmbisha, ikaririmbwa mu majwi y’urusobe. Ni inyigisho mu zo bitirira Dawudi. 2 Abapfayongo baribwira ngo «Nta Mana ibaho!» Bapfuye umutima, biha gukora ibidakwiye, nta n’umwe ugikora neza. 3 Imana, aho iri mu ijuru, yarunamye yerekeza amaso kuri bene muntu, ngo irebe niba hari n’umwe ugifite ubwenge agashakashaka Imana. 4 Ariko bose bararindagiye, bahujwe gusa n’ingeso mbi; nta n’umwe ugikora neza, habe n’umwe rwose! 5 Koko abo bagizi ba nabi ni ibiburabwenge, bo bihaye kurya imitsi y’umuryango wanjye, barya icyari kiwutunze, kandi ntibarushye basenga Imana! 6 Bazamarwa n’ubwoba kandi nta kibubateye! Imana yanyanyagije amagufwa y’abari bakugarije; none dore urabakora ku itama, kuko Imana yabagutsindiye. 7 Ni nde uturuka i Siyoni agaha Israheli imitsindo? Iyo Imana igaruye abajyanywe bunyago bo mu muryango wayo, bene Yakobo basagwa n’ibyishimo, bene Israheli bakanezerwa bitavugwa! |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda