Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 52 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Umubeshyi Imana izamuhana bikomeye

1 Igenewe umuririmbisha. Ni inyigisho mu zo bitirira Dawudi.

2 Yerekeye iby’igihe Dowegi, Umunyedomu, aje kumenyesha Sawuli ko Dawudi yahungiye mu rugo rwa Ahimeleki.

3 Kuki wiratana kuba umugizi wa nabi, wa ngirwamugabo we, kandi Imana yo ihorana ineza?

4 Ururimi rwawe rwuzuye ubugome, rwica nabi nk’urwembe rutyaye, rukagira amayeri menshi yo kubeshya.

5 Wikundira ikibi kurusha icyiza, ugakunda ikinyoma aho kuvuga ukuri. (guceceka akanya gato)

6 Uri karimi kabi, nta kindi wikundira atari amagambo asebanya gusa!

7 Imana ubwayo izagukuraho buheriheri, izagushikanura, iguhubure mu nzu yawe, maze izakurandure ku isi y’abazima. (guceceka akanya gato)

8 Nuko ab’intungane nibabibona, bashye ubwoba, hanyuma baguhe urw’amenyo, bavuga

9 bati «Dore wa muntu wiyise intwari, akanga ko Imana imubera ubuhungiro butavogerwa, ahubwo akiringira ubukungu bwinshi yari afite, akiratana ibikorwa by’ubugome bwe!»

10 Naho jyewe, ak’umuzeti watohagiriye mu Ngoro y’Imana, mpora nizigiye ubuntu bwayo!

11 Iteka ryose nzahora ngushimira ibyo wakoze! Niringiye izina ryawe, kuko ryuje ineza, nzaryamamariza imbere y’abayoboke bawe.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan