Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 51 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Isengesho ry’umunyabyaha usaba imbabazi

1 Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.

2 Yerekeranye n’ibyabaye igihe umuhanuzi Natani amusanze iwe, Dawudi amaze gusambanya Betsabe.

3 Mana yanjye, ngirira imbabazi ukurikije ineza yawe; kubera impuhwe zawe nyinshi, umpanagureho ibyaha byanjye.

4 Nyuhagiraho wese ibicumuro byanjye, maze unkize icyaha nakoze.

5 Koko nemeye ibicumuro byanjye, icyaha cyanjye kimpora imbere.

6 Uwo nacumuyeho ni wowe wenyine, maze ikibi wanga, mba ari cyo nkora! None rero, nubintonganyiriza ntuzaba undenganya, n’urubanza uzancira ntirugira amakemwa.

7 Dore jyeweho navutse ndi umunyabyaha, kandi mama yansamanye igicumuro.

8 Naho wowe ukunda umuntu utaryarya, maze ubushishozi ukabunyigishiriza mu mutima wanjye.

9 Ntera icyuhagiro, nkire ubwandu bwose, unyuhagire, maze nererane kurusha amasimbi.

10 Ongera unyumvishe impundu z’ibyishimo n’umunezero, maze amagufwa wajanjaguye ahimbarwe.

11 Renza amaso ibyaha nakoze, ibicumuro byanjye byose ubimpanagureho.

12 Mana yanjye, ndemamo umutima usukuye, maze umvugururemo ibitekerezo biboneye.

13 Ntunyirukane ngo unte kure yawe, cyangwa ngo unkuremo umwuka wawe uzira inenge;

14 ahubwo mpa kwishimira ko nakijijwe, kandi unkomezemo umutima wuje ineza.

15 Abagome nzabatoza inzira yawe, n’abanyabyaha bakugarukire.

16 Mana yanjye, Mana ikiza, nkura mu nzigo ndimo, maze ururimi rwanjye ruzamamaze ubutungane bwawe.

17 Nyagasani, bumbura umunwa wanjye, maze akanwa kanjye gatangaze ibisingizo byawe.

18 Igitambo cyanjye si cyo ushaka, n’aho nagutura igitwikwa, nticyakunezeza.

19 Ahubwo igitambo Imana ishima, ni umutima washengutse. Mana yanjye, ntuzirengagize umutima washegeshwe kandi wihana!

20 Ku mpuhwe zawe, girira neza Siyoni, maze wubake bundi bushya inkike za Yeruzalemu.

21 Ni bwo rero uzashima ibitambo byategetswe, ibitwikwa hamwe n’ibiturwa burundu, maze bazaturire ibimasa ku rutambiro rwawe.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan