Zaburi 50 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUbutungane buruta ibitambo byose 1 Ni zaburi ya Asafu 1 Ni zaburi ya Asafu Imana nya mana, ari yo Uhoraho, ivuze ijambo rikoranya isi yose, guhera mu burasirazuba kugeza mu burengero bwaryo. 2 Imana irabagiraniye kuri Siyoni, yo, bwiza buzira inenge. 3 Imana iraje, maze ivuge yeruye! Dore imbere yayo haragurumana umuriro, n’impande zayo hagahuha umuyaga w’inkubi. 4 Itumije ijuru, kimwe n’isi iri hasi, ngo bihugukire urubanza ifitanye n’umuryango wayo. 5 Iti «Nimunkoranyirize abayoboke banjye, ba bandi twagiranye igihango kigasozwa n’igitambo!» 6 Nuko ijuru ryamamaza ubutabera bwayo, rigira riti «Ni koko, Imana ni yo mucamanza!» (guceceka akanya gato) 7 Na yo iti «Tega amatwi, muryango wanjye, ngiye kuvuga; Israheli we, hari icyo ngiye kugushinja, jyewe Imana, nkaba n’Imana yawe! 8 Ibitambo untura, si byo nguhora, kuko ibitambo byawe bitwikwa bimpora imbere. 9 Sinkeneye gufata ikimasa mu rugo rwawe, cyangwa se amasekurume mu rubumbiro rwawe. 10 Kuko inyamaswa zose zo mu ishyamba ari izanjye, kimwe n’amatungo atabarika yose arisha ku gasozi; 11 nzi inyoni zose zo mu kirere, n’ibisimba byose ni ibyanjye. 12 Ndamutse ngize inzara, sinaza kubikuganyira, kuko isi n’ibiyirimo byose ari ibyanjye. 13 Ese koko nkeneye kurya inyama z’ibimasa, cyangwa kunywa amaraso y’amasekurume? 14 Ahubwo jya utura Imana igitambo cyo kuyishimira, kandi wuzuze amasezerano wagiriye Umusumbabyose; 15 hanyuma uzabone ubunyiyambaza igihe cy’amagorwa, ubwo rero nzagutabara, maze nawe unsingize.» (guceceka akanya gato) 16 Naho umugiranabi, Imana iramubwira iti «Kuki ushyanukira gutondagura amategeko yanjye, no guhoza ku rurimi isezerano ryanjye, 17 nyamara ntukunde gukosorwa, maze amagambo yanjye ukayata hirya? 18 Iyo ubonye umujura, umubera icyitso, mu busambanyi ugahabwa icyicaro. 19 Umunwa wawe uwurundurira amagambo y’ubugome, ururimi rwawe rugahimbazwa no kuvuga ibinyoma. 20 Uricara, ukavuga nabi umuvandimwe wawe, bityo ukandagaza mwene nyoko. 21 Ibyo ni byo ukora, none ukabona ko naceceka? Wibwira se ko meze nkawe? Dore ndagushinja, byose mbisheshe imbere yawe. 22 Murumvireho namwe, abiha kwirengagiza Imana, ejo ntazabashwanyaguza, ntimubone ubatabara. 23 Untura ibisingizo ho igitambo, ni we umpa ikuzo, kandi aba aciye inzira nzamwerekeramo umukiro w’Imana.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda