Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Isengesho rya mu gitondo

1 Igenewe umuririmbisha, ikajyana n’umwirongi. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.

2 Uhoraho, tega amatwi ibyo nkubwira, ushishikarire kumva amaganya yanjye.

3 Hugukira ijwi ryanjye rigutabaza; Mwami wanjye kandi Mana yanjye, ni wowe ntakambira.

4 Uhoraho, guhera mu gitondo wumva ijwi ryanjye; kuva mu gitondo ndakwitegura, ngakomeza kuba maso.

5 Nta bwo uri Imana yuzura n’ikibi, umugome ntiyakirwa iwawe.

6 Umunyagasuzuguro ntaguhinguka imbere; uzirana n’abagizi ba nabi bose,

7 ukarimbura abanyabinyoma. Umuntu wese w’umuhendanyi cyangwa w’umwicanyi, Uhoraho nta bwo arebana na we.

8 Naho jyewe, ninjira mu nzu yawe, mbikesheje impuhwe zawe nyinshi. Mpfukamana icyubahiro, ndangamiye Ingoro yawe ntagatifu.

9 Uhoraho, girira ubutungane bwawe, unyobore, umwaze abahora bangenza, untegurire inzira ushaka ko nyuramo.

10 Kuko bo, nta cyakwizerwa cyabava mu kanwa, mu mutima wabo haganje ubugiranabi; umuhogo wabo ni imva yasamye, akarimi kabo ni ibinyoma gusa.

11 Mana, gira ubaryoze ibyo byose! Imigambi yabo nibaviremo umutego ubahitana! Bameneshe kubera ibicumuro byabo byinshi, kuko bakugomera!

12 Naho abagufiteho ubuhungiro bose bazanezerwa, bahore basabagizwa n’ibyishimo; abakunda izina ryawe uzabarengera, ubahe kuvuza impundu.

13 Uhoraho, ni wowe uha intungane umugisha, ineza yawe ikamukingira nk’ingabo.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan