Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 48 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Siyoni, umusozi w’Imana

1 Ni indirimbo iri muri zaburi z’abahungu ba Kore.

2 Uhoraho ni igihangange akwiriye gusingirizwa bihebuje mu murwa w’Imana yacu.

3 Umusozi we mutagatifu urajimije mu bwiza, ukanezeza isi yose! Umusozi wa Siyoni uri hariya mu majyaruguru, ni wo wubatseho umurwa w’umwami w’igihangange;

4 Imana ituye hagati mu ngoro zaho, ikaherekanira ko ari yo buhungiro butavogerwa.

5 Dore abami bari bawibasiye, bashyira nzira icyarimwe;

6 ngo bawurabukwe, bose bagwa mu kayubi, ubwoba burabataha, maze amaguru bayabangira ingata!

7 Umushyitsi ubafatira aho ngaho, baratengurwa nk’umugore wafashwe n’ibise.

8 Ubwo bari batewe n’umuyaga w’iburasirazuba, wa wundi umenagura amato manini y’i Tarishishi.

9 Uko twabyumvise, ni ko twabyiboneye, mu murwa w’Imana yacu, mu murwa w’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, wa wundi Imana ishyigikiye ubuziraherezo. (guceceka akanya gato)

10 Mana yacu, duhora tuzirikana ineza yawe, duteraniye mu Ngoro yawe nyirizina.

11 Ak’izina ryawe, Mana yacu, n’ibisingizo byawe byarasakaye kugera ku mpera z’isi. Ukuboko kwawe guharanira ubutabera,

12 umusozi wa Siyoni uranezerewe, n’imigi ya Yuda yose irasabagizwa n’ibyishimo, yishimiye uburyo uca imanza.

13 Nimuzenguruke inkuta zikikije Siyoni, mubare iminara ihari;

14 mwitegereze inkike zayo, mubarure ingoro zubatsemo, maze muzabwire abo mu gisekuru gitaha

15 ko iyi Mana ari yo Mana yacu iteka ryose, akaba ari na yo ituyobora!

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan