Zaburi 47 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUhoraho ni umwami wa Israheli n’uw’isi yose 1 Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi y’abahungu ba Kore. 2 Miryango mwese, nimukome yombi, musingize Imana mu rwamu rw’ibyishimo, 3 kuko Uhoraho, Umusumbabyose, ari Ruterabwoba, akaba Umwami w’igihangange ku isi yose. 4 Atuyoborera imiryango, tukayihaka; amahanga akayashyira mu nsi y’ibirenge byacu. 5 Adutoranyiriza umugabane udukwiye, ukaba ishema rya Yakobo, inkoramutima ye. (guceceka akanya gato) 6 Imana izamutse bayiha impundu, Uhoraho azamutse avugirwa n’impanda. 7 Nimucurangire Uhoraho, nimucurange! Nimucurangire Umwami wacu, nimucurange! 8 Kuko Imana ari yo mwami w’isi yose; nimucurange mwimazeyo, mubyamamaze. 9 Uhoraho ni Umwami ugenga amahanga, Imana itetse ku ntebe yayo yuje ubutungane. 10 Abatware b’ibihugu bakoranye, bishyira hamwe n’umuryango w’Imana ya Abrahamu, kuko Imana ari yo Nyir’ingabo zose zibaho ku isi, ikaba yatumbagiye hejuru ya byose. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda