Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 46 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Imana iri kumwe natwe

1 Igenewe umuririmbisha. Ni indirimbo y’abahungu ba Kore, ikaririmbwa banihiriza ijwi.

2 Imana ni yo buhungiro n’imbaraga zacu, ni yo muvunyi utigera abura mu gihe cy’amage.

3 Ni cyo gituma tutagira ubwoba, n’aho isi yabirinduka, cyangwa imisozi igatengukira mu ngeri y’inyanja,

4 n’amazi agahorera abira urufuro nk’amasumo, yakwitera hejuru imisozi igahungabana. (guceceka akanya gato)

5 Ariko hari uruzi rwagabye amashami, agahimbaza umurwa w’Imana, n’Ingoro y’Umusumbabyose irusha izindi ubutagatifu.

6 Imana iba muri wo rwagati, ntuteze guhungabana; Imana iwutabara kuva bugicya.

7 Amahanga yaritotombye, ingoma zirahungabana; maze Uhoraho aranguruye ijwi, isi irashonga!

8 Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ari kumwe natwe; Imana ya Yakobo itubereye ubuhungiro bucinyiye! (guceceka akanya gato)

9 Nimuze mwirebere ibyo Uhoraho yakoze, we wakwije amatongo ku isi!

10 Ahagarika intambara kugeza ku mpera z’isi, akonyagura imiheto n’amacumu by’abarwanyi, amagare y’intambara ayaha inkongi, agira ati

11 «Nimurekere aho kurwana, mwemere ko ndi Imana, nkaganza amahanga, nkaganza isi yose!»

12 Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ari kumwe natwe, Imana ya Yakobo itubereye ubuhungiro bucinyiye!

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan