Zaburi 45 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIgisigo cyahimbiwe ubukwe bw’umwami 1 Igenewe umuririmbisha, ikaririmbwa bakurikije injyana y’iyitwa «Ihogoza». Ni umuvugo w’abahungu ba Kore, ikaba indirimbo y’urukundo. 2 Umutima wanjye uratemba amagambo ateye ubwuzu, reka mvuge ibisigo nahimbiye umwami; ururimi rwanjye rurabe nk’ikaramu y’umwanditsi w’umuhanga! 3 Uri mwiza kurusha bene muntu bose, igikundiro cyisesuye ku minwa yawe; ni cyo gituma Imana yaguhaye umugisha uzahoraho. 4 Ambara inkota yawe ku itako, wa ntwari we, maze ugendane ishema n’ubukaka! 5 Wurire ifarasi yawe, maze uganze, urwanira ukuri, ubugwaneza n’ubutabera! 6 Indyo yawe izaca ibintu, imyambi yawe iratyaye, ingabo ziguteye uzazihindura imirara; bityo abanzi b’umwami ubahuranye umutima. 7 Intebe yawe y’ubwami iragahoraho iteka, mbese nk’iy’Imana ubwayo, n’inkoni yawe ya cyami irabe iy’ubutabera! 8 Ukunda ubutungane, ukanga ubugiranabi; ni cyo cyatumye Imana, ari yo Mana yawe, yaragusize amavuta y’ubutore kandi y’ibyishimo, maze iguhitamo muri bagenzi bawe. 9 Imyambaro yawe irahumura imibavu ya manemane, ishangi, n’ububani; ukanacurangirwa inanga nziza mu ngoro itatse amahembe y’inzovu. 10 Abakobwa b’abami babarirwa mu nkoramutima zawe, n’umwamikazi aguhagaze iburyo, yambaye imyenda itatse zahabu y’i Ofiri. 11 Umva mukobwa, itegereze maze utege amatwi: ibagirwa igihugu cyawe n’umuryango uvukamo, 12 maze umwami abenguke uburanga bwawe! Ni we mutegetsi wawe: emera upfukame imbere ye! 13 Nuko rero, mwari w’i Tiri, abakungu bo muri rubanda bazakugana bitwaje amaturo ngo bagushakeho ubutoni. 14 Umukobwa w’umwami, nguyu atungutse arabagirana, yarimbanye umwambaro utatse zahabu! 15 Bamuhingutsa imbere y’umwami bamutatse, ahagerana n’abakobwa, bagenzi be bamuherekeje; 16 Babinjiza mu ngoro y’ibwami, batambagirana ibyishimo n’ubwuzu. 17 Abahungu bawe ni bo bazasimbura ba sogokuruza, uzabagire ibikomangoma ku isi yose! 18 Maze nzarate izina ryawe mu mbyaro zose, n’imiryango izagusingize ubuziraherezo. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda