Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 44 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Amaganya y’imbaga y’Imana imaze kuneshwa ku rugamba

1 Igenewe umuririmbisha. Ni umuvugo w’abahungu ba Kore.

2 Mana yacu, twarabyiyumviye n’amatwi yacu, ba sogokuru barabitubwiye, badutekerereza ibyo wakoze kera mu gihe cyabo.

3 Wakoresheje ukuboko kwawe, unyaga amahanga, ugira ngo ubabonere aho batura, kandi uburabuza ibihugu, ugira ngo ubabonere aho bisanzurira.

4 Inkota zabo si zo bakesheje kwigarurira igihugu, imbaraga zabo si zo zabahaye gutsinda; ahubwo ni indyo yawe bwite, ukuboko kwawe, n’urumuri rw’uruhanga rwawe, kuko wabikundiye.

5 Mana yanjye n’umwami wanjye, ni wowe watumaga bene Yakobo batsinda.

6 Ku bwawe, twashoboye gutikura ababisha bacu, ku bw’izina ryawe turibata abaduteraga.

7 Umuheto wanjye si wo niringiraga, inkota yanjye si yo yampaga gutsinda,

8 ahubwo ni wowe wadukijije ababisha bacu, maze abatwanga ubakoza isoni.

9 Nuko iminsi yose tukaririmba ibisingizo by’Imana, tugashimira izina ryawe ubudahwema. (guceceka akanya gato)

10 None ubu waradutaye, bituma dusuzugurika; ntugitabarana n’ingabo zacu.

11 Utuma duhunga abaturwanya, maze ababisha bakadutwara iminyago uko bashaka.

12 Usigaye udutanga nk’intama zigenewe kubagwa, maze ukadutatanyiriza mu mahanga.

13 Umuryango wawe uwutanga ku giciro kigayitse, ntugire inyungu ubona muri ubwo buguzi.

14 Utugabiza ibitutsi by’abaturanyi bacu, abo tubana bakadukwena, bakaduhindura urw’amenyo.

15 Watugize iciro ry’imigani mu mahanga, mu bihugu byose bakatuzunguriza umutwe.

16 Umunsi wose mbona uko nataye agaciro, maze ikimwaro kikansaba mu maso,

17 ku mpamvu y’urusaku rw’abanyigambaho, ari na ko batuka Imana; nuko nkabura aho nkwirwa imbere y’umwanzi unyihimura.

18 Ibyo byose byatubayeho kandi tutari twakwibagiwe, ngo duce ku masezerano twagiranye nawe;

19 umutima wacu ntiwari waciye ukubiri na yo, n’intambwe zacu ntizari zateshutse inzira yawe,

20 ngo bibe byatuma uducocagurira mu gihugu cy’imbwebwe, maze ukatworosa igicucu cy’urupfu.

21 Mbese iyo tuba twaribagiwe izina ry’Imana yacu, tugategera ibiganza imana z’inyamahanga,

22 Imana ntiba yarabibonye, yo imenya amabanga ari mu mutima wa buri muntu?

23 Nyamara baratwica ubudahwema ari wowe batuziza, bakatugenzereza nk’intama zigenewe ibagiro!

24 Kanguka, Nyagasani, kuki wisinziriye? Baduka, woye kudutererana burundu!

25 Ni kuki ugumya guhisha uruhanga rwawe, maze ukirengagiza akaga n’ubwagirizwe turimo?

26 Koko amagara yacu aragaragurika mu mukungugu, inda yacu yumanye n’ubutaka.

27 Haguruka, uze udutabare! Girira impuhwe zawe, utugobotore!

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan