Zaburi 43 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAmaganya y’umulevi utuye kure y’Ingoro y’Uhoraho (igice cya kabiri) 1 Mana yanjye, ndenganura, unkiranure n’inyoko y’abagomeramana; maze unkize abahendanyi n’abagome. 2 Mana yanjye, ko ari wowe mfiteho ubuhungiro, kuki usa n’uwanyihakanye? Kuki nagomba kugenda nijimye, umwanzi ansumbirije? 3 Ohereza urumuri rwawe n’ukuri kwawe, bijye binyobora inzira, maze bizangeze ku musozi wawe mutagatifu, aho Ingoro yawe yubatse. 4 Ubwo nzegera urutambiro rw’Imana, nsange Imana nkesha umunezero wose; maze, Uhoraho Mana yanjye, ngusingize, ngucurangira inanga. 5 Mbe mutima wanjye, ni iki kiguciye intege, kandi ukangiriramo amaganya? Izere Imana, kuko nzagumya kuyisingiza, yo mukiza wanjye n’Imana yanjye. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda