Zaburi 42 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAmaganya y’umulevi utuye kure y’Ingoro y’Uhoraho (igice cya mbere) 1 Igenewe umuririmbisha. Ni umuvugo w’abahungu ba Kore. 2 Uko impara yahagira ishaka amazi afutse, ni ko umutima wanjye ugufitiye inyota, Mana yanjye. 3 Umutima wanjye ufite inyota y’Imana, Imana Nyir’ubuzima; mbese nzajya ryari kureba uruhanga rw’Imana? 4 Nsigaye ntunzwe no kurira umunsi n’ijoro, ari na ko bambwira ngo «Imana yawe iba hehe?» 5 Ndabyibuka, bigatuma nsuhuza umutima, uko najyaniranaga n’inteko z’abantu, nyoboye umutambagiro ugana Ingoro y’Imana, mu rwamu rw’impundu n’ibisingizo, by’imbaga yakereye ibirori. 6 Mbe mutima wanjye, ni iki kiguciye intege, kandi ukangiriramo amaganya? Izere Imana, kuko nzongera kuyisingiza, yo mukiza wanjye n’Imana yanjye! 7 Umutima wanjye waguye agacuho, Mana yanjye; ni cyo gituma nzirikana ka gasozi gato, kari hagati y’imisozi ya Yorudani n’ibitwa bya Herimoni. 8 Imivumba y’amazi magari, ngiyo irasukiranya, ikurikiwe n’urusaku rw’insumo ziruruma; maze imivu n’imihengeri bikantemba hejuru. 9 Ku manywa, Uhoraho agaba ineza ye, nijoro sintuze kumuririmba, bityo ngasenga Imana nkesha ubuzima. 10 Ndashaka kubwira Imana, yo rutare rwanjye, nti «Kuki wanyibagiwe? Kuki nagomba kugenda nijimye, umwanzi ansumbirije ?» 11 Dore ingingo zanjye zatagaranye, abanzi barantuka buri gihe, bambaza ubudatuza ngo «Imana yawe iba hehe?» 12 Mbe mutima wanjye, ni iki kiguciye intege, kandi ukangiriramo amaganya? Izere Imana, kuko nzongera kuyisingiza, yo mukiza wanjye n’Imana yanjye. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda