Zaburi 41 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIsengesho ry’imbabare yizeye Imana 1 Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. 2 Hahirwa uwita ku mukene no ku munyantege nke: ku munsi w’amakuba, Uhoraho azamukiza! 3 Uhoraho azamukomeza, amuhe guhirwa ku isi. Kandi ntazamugabiza abanzi be bamuhigira! 4 Uhoraho amuterera inkunga aho arwariye, akamuhindurira kenshi uburyamo arambarayeho 5 Naratakambye nti «Uhoraho, ngirira ibambe, maze unkize, kuko nagucumuyeho!» 6 Naho abanzi banjye bo bakamvuga nabi, ngo «Mbese azapfa ryari? Izina rye rizazima ryari?» 7 Iyo hagize uje kundeba, usanga avuga amateshwa, umutima we ukaba wuzuyemo ibitekerezo by’ubugome; maze yasohoka, akagenda abyandagaza mu nzira. 8 Iyo bateraniye iwanjye, abanyanga bose banshimanira inzara; aho bari mu rugo rwanjye, icyabo ni ukureba aho icyago kingejeje, 9 bati «Ibyamubayeho ni akaga rwose, ubwo yaryamye nta bwo agiteze kweguka!» 10 Ndetse n’incuti yanjye y’amagara nizeraga, tukanasangira ibiryo byanjye, na yo yanyigaritse! 11 Ariko wowe, Uhoraho, ungirire ibambe, umpagurutse, maze mbone uko mbiganzura! 12 Rwose nzamenya ko unkunda, ari uko mbonye umwanzi wanjye atongeye kunyigambaho. 13 Kubera ubudakemwa bwanjye wakomeje kunshyigikira, maze ungarura iruhande rwawe ubuziraherezo. 14 Nihasingizwe Uhoraho, Imana ya Israheli, kuva iteka kuzageza iteka ryose! Amen! Amen! |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda