Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 40 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Isengesho ryo gushimira, no kwambaza

1 Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.

2 Niringiye Uhoraho, mwiringira ntatezuka; nuko anyitaho maze yumva amaganya yanjye.

3 Ankura mu rwobo rukanganye, ansayura mu nzarwe ndende; arampagurutsa, ampagarika ku rutare, ampa gushinga ibirindiro.

4 Yampaye guhanika indirimbo nshya, ndirimbira Imana yacu ibisingizo biyikwiye. Benshi bazabibona bayigirire igitinyiro, maze bakurizeho kwiringira Uhoraho.

5 Hahirwa umuntu wiringira Uhoraho, ntashyire hamwe n’abagomeramana, cyangwa ngo ajye mu ishyaka ry’abanyabinyoma!

6 Uhoraho Mana yacu, wadukoreye ibintu byinshi cyane: udutegurira imigambi, utugaragariza n’ibitangaza, rwose, nta we twakunganya! Ni byinshi cyane, nta wabona uko abivuga.

7 Ntiwifuje ibitambo cyangwa amaturo, ahubwo wanzibuye amatwi ngo numve; ntiwigombye igitambo gitwikwa cyangwa icy’impongano,

8 ni yo mpamvu navuze nti «Ngaha ndaje! Mu muzingo w’igitabo handitswemo icyo unshakaho.

9 Mana yanjye, niyemeje gukora ibigushimisha, maze amategeko yawe ajye ampora ku mutima!»

10 Namamaje ubutungane bwawe mu ikoraniro rigari; ibyo usanzwe ubizi, Uhoraho, sinigeze mbumba umunwa ngo nceceke.

11 Ubutungane bwawe sinabuhishe mu mutima wanjye, namamaje ubudahemuka bwawe n’umukiro uguturukaho, sinahishahisha ineza n’ukuri byawe imbere y’ikoraniro rigari.

12 Nawe rero, Uhoraho, ntunyime imbabazi zawe, ineza n’ukuri byawe bizandagire ubudahwema!

13 Amakuba atagira ingano aranyugarije, ibicumuro byanjye birampinduka, bikantera guhuma amaso; birusha ubwinshi umusatsi undi ku mutwe, bigatuma umutima wanjye ucika urukendero.

14 Uhoraho, gira impuhwe maze umbohore! Uhoraho, banguka untabare!

15 Abashaka kumvutsa ubugingo bose nibakorwe n’ikimwaro, bamanjirwe! Abanyifuriza icyago bose nibasubire inyuma bafite ipfunwe!

16 Abanyigambaho bavuga ngo «Si we wabona!» nibahahamuke, bagende bishwe n’ikimwaro.

17 Naho abagushakashaka bose nibahimbarwe bakwishimira! Abakunda umukiro wawe nibavuge ubudahwema, bati «Uhoraho ni igihangange!»

18 Jyeweho, ndi umukene n’indushyi, ariko Uhoraho aranzirikana. Koko, ni wowe muvunyi n’umukiza wanjye; Mana yanjye, ntutinde kungoboka!

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan