Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 39 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Umuntu ni ubusa imbere y’Imana

1 Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi yahimbwe na Yedutuni, ikaba mu zo bitirira Dawudi.

2 Naravuze nti «Mu migenzereze yanjye nzirinda gutandukira mu magambo; umunwa wanjye nzakomeza nywufunge, igihe cyose umugomeramana azaba andi imbere.»

3 Niyemeje kwigira ikiragi, ngumya guceceka, ndinumira, bishyira kera.

4 Ariko bigeze aho, numva ububabare burandembeje, umutima wanjye ungurumanamo. Nkomeje kubizirikana numva umuriro uratse, ni bwo neruye ndavuga nti

5 «Uhoraho, menyesha amaherezo yanjye, umbwire n’iminsi nshigaje kubaho, bityo menye ukuntu ndi nyamuhitavuba!

6 Dore ubugingo bwanjye wabugize bugufiya, maze igihe nzamara kiba ubusabusa mu maso yawe. Buri wese ugihagaze ni umwuka w’akanya gato!

7 Umuntu akora hirya no hino nk’igicucu, ibyo arundarunze bikayoyoka; kandi ntanamenye uzabyegukana!»

8 None rero, Nyagasani, ni iki ngitegereje? Amizero yanjye ari muri wowe.

9 Nkiza ibicumuro byanjye byose, undinde ibitutsi by’abasazi.

10 Ndicecekeye, sinzongera kubumbura umunwa, ubwo ari wowe Mutegetsi

11 Ca inkoni izamba, dore ukuboko kwawe kurambandagaje.

12 Igihe uhana umuntu wacumuye, burya uba umukosora, maze ibyo ararikiye ukabiteza imungu: kuko buri muntu ari nk’umwuka w’akanya gato! (guceceka akanya gato)

13 Uhoraho, umva isengesho ryanjye n’imiborogo yanjye; amarira yanjye wiyima amatwi, ngo uyirengagize, kuko mu byawe ndi umucumbitsi, umugenzi wihitira nk’abakurambere banjye bose.

14 Erekeza hirya amaso yawe, maze nibura mbe mpumekaho bukeya, mbere y’uko nigendera, nkareka kubaho.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan