Zaburi 38 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIsengesho ry’umunyacyaha ugeze mu kaga 1 Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Yaririmbwe n’ugira ngo Imana imwibuke. 2 Uhoraho, umpane nta mujinya ubigiranye, unkosore nta mwaga ufite. 3 Imyambi yawe yampuriyeho, ikiganza cyawe kiranshikamiye. 4 Kubera uburakari bwawe, umubiri wanjye nta ho ukiri mutaraga, ku mpamvu y’icyaha nakoze, nta gufwa na rimwe rikiri rizima. 5 Koko rero ibicumuro byanjye birampfukiriye, birandemereye nk’umutwaro w’indashyigurwa. 6 Ibisebe byanjye biranuka bikaninda amashyira, ibyo kandi bitewe n’ubupfayongo bwanjye. 7 Dore nahetamye umugongo, nkagenda nandara; umunsi wose mpora nijimye, 8 kubera ko ibyaziha byanjye bihinda umuriro, none nta rugingo rukiri ruzima mu mubiri wanjye. 9 Naguye ibinya kandi ndahuhutwa; ndagongera, ngacura imiborogo. 10 Nyagasani, ibyifuzo byanjye byose ni wowe ubizi, n’amaganya yanjye yose ntuyayobewe. 11 Umutima wanjye uradihaguza, intege zanshizemo, ndetse n’amaso yanjye nta bwo agihunyeza. 12 Incuti na bagenzi banjye bahunga ibisebe byanjye, na benewacu bakampa akato. 13 Abahigira amagara yanjye banteze imitego, abanyifuriza icyago baramvuga amagambo mabi, umunsi wose bakanamanama bangambanira. 14 Naho jyewe, nta cyo ncyumva, boshye igipfamatwi; meze nk’ikiragi kitabasha kuvuga, 15 cyangwa se nk’umuntu utumva, kandi utabasha kugira icyo asubiza. 16 Uhoraho, ni wowe nizeye, Nyagasani Mana yanjye, ni wowe uzamvuganira! 17 Naravuze nti «Abashaka kunkwena igihe mputaye, ntibazatsinde ngo bankine ku mubyimba». 18 None dore ngiye kubandagara, ububabare bwanjye ntibukimpa agahenge. 19 Rwose, nemeye igicumuro cyanjye, kandi mpagaritse umutima kubera icyaha nakoze. 20 Abanyangira ubusa ntibabarika, n’abanzira nta mpamvu ni ishyano ryose. 21 Ineza mbagiriye bayitura inabi, naharanira gukora neza bakabimpora. 22 None rero, Uhoraho, ntuntererane na rimwe, Mana yanjye, ntube kure yanjye! 23 Gira bwangu untabare, Nyagasani, mukiza wanjye! |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda