Zaburi 37 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAmaherezo y’intungane n’ay’umugiranabi 1 Iri mu zo bitirira Dawudi. 1 Iri mu zo bitirira Dawudi. Ntugahangayikishwe n’abagiranabi, cyangwa ngo ugirire ishyari abahendanyi, Alefu Alefu 2 kuko bagwangara bwangu nk’ibyatsi, bakuma nk’igisambu cyari gitohagiye. Beti Beti 3 Iringire Uhoraho, kandi ugenze neza, kugira ngo ugume mu gihugu, kandi uhagirire amahoro. 4 Nezezwa n’Uhoraho, na we azaguha icyo umutima wawe wifuza. Gimeli Gimeli 5 Yoboka inzira igana Uhoraho, umwiringire: na we azakuzirikana, 6 maze ubutungane bwawe abugaragaze nk’umuseke ukebye, n’ubutabera bwawe, bumere nk’amanywa y’ihangu. Daleti Daleti 7 Gumana ituze imbere y’Uhoraho, umwiringire, ntugahangayikishwe n’uwahiriwe na byose, n’utunzwe n’amayeri ntakakubabaze. He He 8 Reka uburakari, wime urwaho umujinya, woye kwijujuta, kuko byakugwa nabi. 9 Koko rero, abagiranabi bazagera aho barimburwe, naho abiringira Uhoraho batunge igihugu. Vawu Vawu 10 Hasigaye igihe gito, maze umugiranabi akavaho; uzamushakira aho yari atuye, usange atakiharangwa. 11 Naho abakene bazatunga igihugu, bagire amahoro asagambye. Zayini Zayini 12 Umugiranabi ahora acura inama yibasiye intungane, maze akayihekenyera amenyo. 13 Ariko Nyagasani aramugaya, kuko aba aruzi umunsi we wegereje. Heti Heti 14 Abagiranabi bakuye inkota, bafora n’imiheto, kugira ngo bice umukene n’indushyi, banasogote intungane. 15 Nyamara inkota bafite izabagarukana ibahuranye umutima, n’imiheto yabo izavunagurike. Teti Teti 16 Uduke intungane itunze turayihira kurusha ibyinshi by’abagiranabi, 17 kuko amaboko y’abagiranabi azakenyagurika, ariko Uhoraho agashyigikira intungane. Yodi Yodi 18 Uhoraho ateganya iminsi y’ab’indakemwa, n’umugabane wabo uzahoraho ubuziraherezo. 19 Ntibazakorwa n’ikimwaro igihe cy’amage, n’igihe cy’inzara bazarya bahage. Kafu Kafu 20 Naho abagiranabi bazarimbuka, abanzi b’Uhoraho bamere nk’ibyatsi byo mu gisambu, bayoyoke nk’umwotsi. Lamedi Lamedi 21 Umugiranabi asaba inguzanyo, ariko ntiyishyure, naho intungane ikagira ibambe, igatanga ku buntu. 22 Abo Uhoraho yahaye umugisha bazatunga igihugu, naho abo avumye barimbukire gushira. Memu Memu 23 Uhoraho ni we utuma umuntu ashingura intambwe, maze inzira anyuzemo ikamuhira; 24 iyo atsikiye ntatembagara, kuko Uhoraho ari we umufashe ukuboko. 25 Kuva mu buto bwanjye kugeza na n’ubu nshaje, sinigeze mbona intungane itereranwa, cyangwa urubyaro rwayo rusabiriza ibyo kurya. 26 Iteka intungane igira ibambe, igatanga inguzanyo, n’urubyaro rwayo rukagira umugisha. Sameki Sameki 27 Irinde ikibi, maze ukore icyiza, ni bwo uzagira aho utura ubuziraherezo; 28 kuko Uhoraho akunda ibitunganye, kandi ntatererane abayoboke be. Naho abagiranabi bazatsembwa bidasubirwaho, inyoko y’abagiranabi igende buheriheri. Ayini Ayini 29 Intungane zo zizatunga igihugu, zigiture ubuziraherezo. Pe Pe 30 Umunwa w’intungane uhora uvuga iby’ubuhanga, ururimi rwayo rukavuga ibitunganye. 31 Amategeko y’Imana yayo iyahoza ku mutima, ikagenda itikanga icyayihutaza. Tsade Tsade 32 Abagiranabi bahora bagenza intungane, bagashakashaka uko bayica; 33 ariko Uhoraho ntayibegurire, ntareke itsindwa mu rubanza. Kofu Kofu 34 Iringire Uhoraho kandi ukomeze ukurikire inzira ye, azagushyira ejuru kugeza ubwo utunga igihugu, maze uzibonere ukuntu abagiranabi batsiratsizwa. Reshi Reshi 35 Niboneye uko umugiranabi akoresha ubushobozi afite, mbona n’uko atumbagira nk’isederi yo muri Libani, 36 ariko hanyuma nongeye guhita, nsanga yarazimiye, mushakashatse, sinongera kumubona. Shini Shini 37 Nyamara irebere umuntu w’umuziranenge, wirebere umuntu w’inyangamugayo: koko umuntu w’amahoro asiga imbuto. 38 Abigometse bose bazazimirira icyarimwe, n’inyoko y’abagiranabi icike burundu. Tawu Tawu 39 Agakiza k’intungane gaturuka kuri Uhoraho, ni we buhungiro bwazo igihe cy’amakuba. 40 Uhoraho arabafasha, akabarokora, akabakiza abagiranabi, maze akabarengera, kuko ari we bahungiyeho. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda