Zaburi 36 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAmatwara y’abagome n’ubuntu bw’Imana 1 Igenewe umuririmbisha. Iri mu zo bitirira Dawudi, umugaragu w’Imana. 2 Nibutse ijambo ry’ubugomeramana ryavuzwe n’umunyabyaha: kuri we, ni iki cyatuma umuntu yatinya Imana? 3 Iyo yirebye yibwira ko ari indakemwa, ntabashe kubona amafuti ye ngo ayange. 4 Amagambo yose avuga yuje ubugome n’ubuhendanyi, gushyira mu gaciro no gukora neza ntibimurangwaho. 5 Iyo aryamye ni bwo acura imigambi y’ubugizi bwa nabi, agahata ibirenge inzira itari nziza, ntabe yatekereza guca ukubiri n’icyitwa ikibi. 6 Uhoraho, impuhwe zawe ziganje mu ijuru, ubudahinyuka bwawe bugakabakaba mu bicu. 7 Ubutungane bwawe butumburutse nk’imisozi miremire, ubucamanza bwawe bukareshya n’inyenga ngari. Uhoraho, ni wowe ukiza abantu n’inyamaswa; 8 Mana yanjye, mbega ineza yawe ngo iraba intagereranywa ! Bene muntu babona ubuhungiro mu gicucu cy’amababa yawe, 9 bakijuta amafunguro amara inzara babonera mu Ngoro yawe, maze ukabashora ku ruzi rw’ibyiza bikomoka iwawe. 10 Koko rero, iwawe ni ho hari isoko y’ubugingo, kandi urumuri rwawe ni rwo natwe dukesha kubona urumuri. 11 Ineza yawe urayikomereze abakumenye, n’ubutabera bwawe ubukomereze abafite umutima uboneye. 12 Umunyagasuzuguro ntagakandagire iwanjye, n’ikiganza cy’umugiranabi ntikikantsimbure. 13 Ngaha abagizi ba nabi baguye imirara, baratembagaye ubudashobora kubyutsa umutwe. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda