Zaburi 35 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIsengesho ry’intungane itotezwa 1 Iri mu zo bitirira Dawudi. 1 Iri mu zo bitirira Dawudi. Uhoraho, nawe shinja ibyaha ababindega, urwanye abihaye kundwanya. 2 Fata ingabo yawe n’ingofero y’intamenwa, maze uhaguruke uze untabare. 3 Kura icumu mu ntagara, wimire abanyirukana, maze umpumurize umbwira uti «Ni jye ukurengera!» 4 Abahigira amagara yanjye nibakorwe n’isoni, maze bamwarwe! Abagambiriye kungirira nabi, nibasubire inyuma bamanjirwe! 5 Bazamere nk’umurama mu muyaga, umunsi umumalayika w’Uhoraho azabahinda. 6 Inzira bacamo izacure umwijima kandi inyerere, umunsi umumalayika w’Uhoraho azaba abirukana! 7 Banteze umutego banziza ubusa, bancukurira urwobo nta mpamvu. 8 Icyorezo gikaze nikibatungure, bafatirwe mu mutego bateze ubwabo, maze urwo rwobo babe ari bo barugwamo. 9 Ubwo rero nzasabagizwa n’ibyishimo nkesha Uhoraho, mbyine nishimira ko yankijije. 10 Maze jyewe, uko nakabaye, nzavuge nti «Uhoraho, ni nde wamera nkawe? Utabara insuzugurwa, ukayikiza uwayirushaga amaboko, insuzugurwa n’umukene ukabamururaho abambuzi.» 11 Abashinjabinyoma bampagurukiye, barampata ibibazo ku bintu ntazi. 12 Ineza mbagirira bayitura inabi, none nsigaye ndi inkeho. 13 Nyamara, iyo babaga barwaye, jyewe nambaraga ikigunira, nkibabaza cyane ngasiba kurya, ngahora nsenga mbasabira. 14 Nahoraga nshyashyana nk’aho ari incuti cyangwa umuvandimwe, ngahora nijimye kandi nacitse urukendero nk’aho ari mama wapfuye. 15 Ariko naraguye, bo bakoranira kunkina ku mubyimba, ndetse n’abavantara ntazi barahurura, nuko baranshwanyaguza nta mbabazi. 16 Abo bagomeramana b’abashinyaguzi, bangota bampekenyera amenyo. 17 Nyagasani, ibyo uzabyihanganira kugeza ryari? Gira warure amagara yanjye muri icyo cyago, unkize ibyo byana by’intare, 18 maze nzagushimirire mu ikoraniro rigari, ngusingirize hagati y’imbaga y’abantu. 19 Abanyanga ku maherere ntukareke banyigambaho,, n’abantoteza nta mpamvu ntibakanyicanireho ijisho. 20 Nta jambo ry’amahoro ribarangwaho, icyabo ni uguhimba ibirego byo gusebya abanyetuze bari mu gihugu. 21 Baranyasamira bamvuga nabi ngo «Dore dore! Turamwiboneye!» 22 Uhoraho, urabona nawe ko udakwiye kwicecekera! Nyagasani, wiguma kure yanjye! 23 Kanguka, uhagurukire kundenganura; umburanire, wowe Mana yanjye n’Umutegetsi wanjye! 24 Uhoraho Mana yanjye, ndenganura ukurikije ubutabera bwawe, maze woye gutuma banyigambaho! 25 Ntureke bavuga ngo «mama weee! Turamutera itama rimwe!» Ntibakabone n’uko bavuga ngo «Turamushyikiriye!» 26 Bose icyarimwe nibakorwe n’ikimwaro, bo bishimiraga ibyago byanjye! Abanyigambagaho nibakorwe n’isoni, maze bamwazwe! 27 Naho abanyifurizaga gutsinda urubanza nibavuze impundu, bavuge ubudahwema bati «Uhoraho aratsinze, we washakiye umuyoboke we ihirwe.» 28 Bityo ururimi rwanjye ruzamamaze ubutabera bwawe, ndirimbe ibisingizo byawe iminsi yose. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda