Zaburi 34 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAmahirwe y’intungane n’ibyago by’umugiranabi 1 Iri mu zo bitirira Dawudi. Ibivugwamo byerekeye igihe yihinduye nk’umusazi ahingutse imbere y’Abimeleki, maze undi yamwirukana, Dawudi akigendera. Alefu Alefu 2 Nzashimira Uhoraho igihe cyose, ibisingizo bye bizahora ubudahwema mu munwa wanjye. Beti Beti 3 Ishema mfite ryose ndikesha Uhoraho, ab’intamenyekana nibabyumve, maze bishime! Gimeli Gimeli 4 Nimwogeze Uhoraho hamwe nanjye, twese hamwe turatire izina rye icyarimwe. Daleti Daleti 5 Nashakashatse Uhoraho, aransubiza, nuko ankiza ibyankuraga umutima byose. He He 6 Abamurangamira bahorana umucyo, mu maso habo ntiharangwa ikimwaro. Zayini Zayini 7 Umunyabyago yaratabaje, Uhoraho aramwumva, maze amuzahura mu magorwa ye yose. Heti Heti 8 Umumalayika w’Uhoraho aca ingando hafi y’abamutinya, akabagoboka. Teti Teti 9 Nimushishoze maze mwumve ukuntu Uhoraho anogera umutima; hahirwa umuntu abereye ubuhungiro! Yodi Yodi 10 Nimutinye Uhoraho, mwebwe abo yitoreye, kuko abamutinya nta cyo babura. Kafu Kafu 11 Abakire bageza aho bakena bagasonza, naho abashakashaka Uhoraho nta cyo babura. Lamedi Lamedi 12 Bana, nimuze muntege amatwi, mureke mbigishe uko mutinya Uhoraho. Memu Memu 13 Ari hehe umuntu ukunda ubugingo, akifuza guhirwa mu buzima bwe bwose? Nuni Nuni 14 Ururimi rwawe rero urarurinde ikibi, n’umunwa wawe uwurinde amazimwe. Sameki Sameki 15 Zibukira ikibi, ukore ikiri cyiza; shaka amahoro, abe ari yo uharanira. Ayini Ayini 16 Amaso y’Uhoraho ayahoza ku bantu b’intungane, amatwi ye agahora yitaye ku maganya yabo. Pe Pe 17 Uhoraho ashyamirana n’abagiranabi, kugira ngo azimanganye ku isi icyatuma babibuka. Sade Sade 18 Intungane ziratabaza, Uhoraho akazumva, maze akazikiza amagorwa yazo yose. Kofu Kofu 19 Uhoraho aba hafi y’abafite umutima washengutse, akaramira abafite umutima wihebye. Reshi Reshi 20 Intungane igira ibyago byinshi, ariko buri gihe Uhoraho akabiyikiza. Shini Shini 21 Arinda umubiri wayo wose, ntihagire igufwa ryayo na rimwe rivunika. Tawu Tawu 22 Nyamara icyago gihitana umugome, abanga intungane bagahabwa igihano. 23 Uhoraho arengera amagara y’abayoboke be, kandi nta n’umwe mu bamuhungiraho uzahabwa igihano. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda