Zaburi 33 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIkishongoro kirata ububasha n’ububyeyi by’Uhoraho 1 Ntungane, nimukomere amashyi Uhoraho! Abantu b’umutima uboneye bakwiye kumusingiza. 2 Nimusingize Uhoraho mucuranga icyembe, munamucurangire inanga y’imirya cumi. 3 Nimumuririmbire indirimbo nshya, mumucurangire binoze muranguruye amajwi! 4 Kuko ijambo ry’Uhoraho ari intagorama, n’ibikorwa bye byose bikaba indahinyuka. 5 Akunda ubutungane n’ubutabera, isi yuzuye ineza y’Uhoraho. 6 Ijuru ryaremwe n’ijambo ry’Uhoraho, umwuka we uhanga ingabo zaryo zose. 7 Amazi y’ibiyaga ayagomerera hamwe, inyanja azikoranyiriza mu bigega. 8 Isi yose nitinye Uhoraho, abayituye bose bamugirire ubwoba. 9 Kuko ibyo avuze byose biraba, yategeka, byose bikabaho. 10 Uhoraho yaburijemo imigambi y’amahanga, ibitekerezo by’imiryango abihindura ubusa. 11 Nyamara umugambi w’Uhoraho ugumaho iteka ryose, n’ibitekerezo by’umutima we bigahoraho, uko ibihe bigenda biha ibindi. 12 Hahirwa ihanga Uhoraho abereye Imana, hahirwa umuryango yitoreye ngo ube imbata ye! 13 Uhoraho arebera mu bushorishori bw’ijuru, akabona bene muntu bose. 14 Aho atetse ijabiro mu ngoro ye, ahoza ijisho ku batuye isi bose; 15 ni we wenyine mubaji w’imitima yabo, kandi akamenya ibyo bakora byose. 16 Nta mwami ukizwa n’uko afite ingabo nyinshi, nta n’intwari irengerwa n’uko ifite imbaraga. 17 Kwiringira ifarasi y’urugamba, ni ukwibeshya, imbaraga zayo zose si zo zitabarura. 18 Ahubwo ni Uhoraho uragira abamwubaha, akita ku biringira impuhwe ze, 19 kugira ngo abakize urupfu, anababesheho mu gihe cy’inzara. 20 Twebwe rero twizigiye Uhoraho; ni we buvunyi bwacu n’ingabo idukingira. 21 Ibyishimo biri mu mutima wacu ni we bikomokaho, amizero yacu akaba mu izina rye ritagatifu. 22 Uhoraho, ineza yawe iraduhoreho, nk’uko amizero yacu agushingiyeho. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda