Zaburi 32 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAmahirwe y’umuntu wababariwe ibyaha bye 1 Iri mu zo bitirira Dawudi. Ni inyigisho. 1 Iri mu zo bitirira Dawudi. Ni inyigisho. Hahirwa umuntu wababariwe igicumuro cye, icyaha yakoze kikarenzwa amaso! 2 Hahirwa umuntu Uhoraho adahamya icyaha yakoze, n’umutima we ntugire uburiganya. 3 Igihe cyose nakomeje kukizinzika, umubiri wanjye wagiye ushonga, waciwe intege n’iminiho ya buri munsi, 4 kuko ukuboko kwawe kwanshenguraga amanywa n’ijoro, ubuzima bwanjye bukayonga nk’ubukubiswe n’icyunzwe cyo mu cyi. (guceceka akanya gato) 5 Ni bwo rero nkwirezeho icyaha cyanjye, sinazinzika amafuti yanjye. Naravuze nti «Ngiye kubwira Uhoraho ibicumuro byanjye», maze nawe untura umutwaro w’ibyaha byanjye. (guceceka akanya gato) 6 Ni ko ugenzereza umuyoboke wese ukwiyambaje, igihe cyose aje akugana. N’aho amazi y’umwuzure yasendera, nta bwo ateze kumugeraho. 7 Ni wowe bwugamo bwanjye, ukandinda amakuba, ugatuma mpanika indirimbo z’abarokowe. 8 Maze ukambwira uti «Ngiye kukujijura, nkwereke inzira ukwiye gukurikira; nzaguhozaho ijisho, njye nkugira inama! 9 Ntukamere nk’ifarasi cyangwa inyumbu bitagira ubwenge, bikenera umurunga n’umukoba ngo bicubye umurego, bityo ntuzagira icyo uba.» 10 Abagiranabi bazigamiwe imibabaro myinshi, naho uwiringira Uhoraho, agasakazwaho impuhwe ze. 11 Ntungane, nimwizihirwe munezezwe n’Uhoraho, mudabagire mu byishimo, muvuze impundu mwese abanyamutima uboneye. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda