Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 31 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Isengesho ry’umuntu uri mu kaga

1 Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.

2 Uhoraho, ni wowe buhungiro bwanjye, singateterezwe bibaho! Girira ubutabera bwawe, maze umbohore;

3 ntega amatwi, maze ubanguke untabare! Mbera urutare rukomeye, n’urugo rucinyiye nzakiriramo.

4 Koko rero ni wowe rutare rwanjye n’ingabo inkingira; nyobora, undandate ubigiriye kubahiriza izina ryawe.

5 Ngobotora mu mutego banteze, kuko ari wowe mbaraga zanjye.

6 Nshyize ubugingo bwanjye mu maboko yawe; ni wowe uncungura, Uhoraho, Mana nyir’ukuri.

7 Nanga abayoboka ibigirwamana bitagira shinge, jyeweho niringira Uhoraho wenyine.

8 Nzabyina nishimira cyane ubudahemuka bwawe, kuko wabonye akaga ndimo, ukamenya amagorwa yanjye.

9 Ntiwantaye mu maboko y’umwanzi, ahubwo wampaye gushinga ibirindiro, unshyira ahagutse.

10 Ngirira ibambe, Uhoraho, dore ndi mu kaga; amaso yanjye arahondobera kubera agahinda, umuhogo n’amara na byo byashengutse.

11 Ubuzima bwanjye buhereye mu kababaro, imyaka y’ukubaho kwanjye ishiriye mu maganya. Kubera ko nacumuye byatumye imbaraga zanjye zikendera, n’amagufwa yanjye aramungwa.

12 Abanzi banjye bose barampundazaho ibitutsi, n’abaturanyi banjye ntibakincira akari urutega. Incuti zanjye z’amagara nsigaye nzitera ishozi, abo duhuriye mu nzira barambona bagahunga.

13 Nsigaye naribagiranye nk’uwapfuye, meze nk’akabindi kasandaye.

14 Numva rubanda bamvuga nabi ngo «Yaciye igikuba hirya no hino!» Nuko bishyira hamwe barankomanyiriza, bajya imigambi yo kuncuza ubugingo.

15 Ariko ndakwiringiye, Uhoraho, ndavuga nti «Imana yanjye ni wowe!»

16 Ibihe byanjye biri mu kiganza cyawe, ngaho rero ngobotora mu maboko y’abanzi banyibasiye!

17 Uruhanga rwawe nirumurikire umugaragu wawe, maze unkize ugiriye impuhwe zawe.

18 Uhoraho, ntunkoze isoni kandi ari wowe niyambaje, ahubwo abagome abe ari bo bakorwa n’ikimwaro, baruce barumire nk’abagiye ikuzimu!

19 Iminwa ibeshya iragahinduka ibiragi, yo ivuga nabi intungane ibishyizemo ubushizi bw’isoni, ubwirasi n’agasuzuguro!

20 Mbega ukuntu ibyiza wageneye abagutinya ari byinshi! Ubiha abo ubereye ubuhungiro bose, kandi ukabibagwizaho rubanda rwose rubyirebera.

21 Ubishyingura aho uhisha uruhanga rwawe, kure y’ubutiriganya bw’abantu, ukabibika ahiherereye, kure y’uruvugo rw’abantu.

22 Nihasingizwe Uhoraho, kuko ku neza ye yankoreye ibitangaza, none nkaba ndi mu mugi ucinyiye!

23 Naho jyewe nari nataye umutwe, mvuga nti «Nirukanywe kure y’amaso yawe.» Nyamara wumvise amaganya yanjye, igihe nagutabazaga.

24 Nimukunde Uhoraho, mwebwe abayoboke be mwese! Uhoraho arinda abamwemera, naho abamushingana ijosi akabaha agera.

25 Nimukomere kandi mwireme agatima, mwebwe mwese abizera Uhoraho!

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan