Zaburi 30 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuGushimira Imana nyuma y’amakuba akomeye 1 Iyi zaburi ni indirimbo ijyana n’iyegurirwamana ry’Ingoro. Iri mu zo bitirira Dawudi. 2 Ndakurata, Uhoraho, kuko wampaye kwegura umutwe, maze ntureke abanzi banjye banyigambaho. 3 Uhoraho, Mana yanjye, naragutakiye, maze urankiza; 4 Uhoraho, wanzamuye ikuzimu, maze ungarurira kure nenda gupfa. 5 Nimucurangire Uhoraho, mwebwe abayoboke be, mumwogeze muririmba ubutungane bwe; 6 kuko uburakari bwe butamara akanya, naho ubutoneshe bwe bugahoraho iteka; ijoro ryose riba amarira gusa, ariko igitondo kigatangaza impundu z’ibyishimo. 7 Jyewe, mu mudendezo narimo, naravugaga, nti «Nta giteze kumpungabanya bibaho!» 8 Uhoraho, ku neza yawe, wari waranshyize ahirengeye. Ariko ugeze aho umpisha uruhanga rwawe, maze ndakangarana. 9 Ni bwo rero, Uhoraho, ngutabaje, ntakambira Umutegetsi wanjye, 10 nti «Wakunguka iki mbuze ubuzima? Mpfuye bakampamba byakumarira iki? Mbese hari ubwo umukungugu wabasha kugusingiza, ukamamaza ubudahemuka bwawe? 11 Uhoraho rero, nyumva, ungirire ibambe; Uhoraho, urambere umuvunyi!» 12 Nuko amaganya yanjye uherako uyahindura imbyino, ikigunira nari nambaye ugisimbuza imyenda y’ibirori. 13 Ni yo mpamvu umutima wanjye uzakuririmba ubudatuza, Uhoraho Mana yanjye, nzagusingiza iteka ryose. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda