Zaburi 29 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIgihe Imana yigaragaje mu nkuba zesa 1 Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. 1 Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Nimwegurire Uhoraho, bana b’Imana, nimwegurire Uhoraho ikuzo n’ububasha! 2 Nimwegurire Uhoraho ikuzo rikwiriye izina rye! Nimupfukamire Uhoraho, kuko yagaragaje ubutagatifu bwe! 3 Ijwi ry’Uhoraho rihindiye hejuru y’amazi, Imana Nyir’ikuzo ihindishije inkuba, Uhoraho ahindiye hejuru y’amazi magari. 4 Ijwi ry’Uhoraho rivuganye ubukaka, ijwi ry’Uhoraho rivuganye ubuhangare. 5 Ijwi ry’Uhoraho rihwanyagura ibiti by’amasederi, Uhoraho agakonyagura amasederi yo muri Libani. 6 Arakinagiza Libani nk’inyana y’umutavu, n’ibisi bya Siriyoni nk’ishashi y’imbogo. 7 Ijwi ry’Uhoraho riravundereza ibishashi by’umuriro. 8 Ijwi ry’Uhoraho ritera ubutayu gutigita, Uhoraho atera ubutayu bw’i Kadeshi gutenguka. 9 Ijwi ry’Uhoraho rirakangaranya impara ziriho zibyara, rigakokora amashyamba. No mu Ngoro ye, byose bikavuga ngo «Habwa ikuzo!» 10 Uhoraho aganje hejuru y’umwuzure, Uhoraho atetse ijabiro ari umwami iteka. 11 Uhoraho azaha umuryango we kugira amaboko, Uhoraho azaha umuryango we umugisha wuje amahoro. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda