Zaburi 28 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUgutakamba no gushimira 1 Iri mu zo bitirira Dawudi 1 Iri mu zo bitirira Dawudi Uhoraho, ndagutabaza, Rutare rwanjye, ntiwice amatwi! Kuko uramutse wicecekeye ntunyumve, nasigara ndi nk’indembe iraye iri bupfe! 2 Umva ijwi ryanjye ritakamba igihe ngutakiye, n’igihe nerekeje ibiganza byanjye ku Ngoro yawe ntagatifu. 3 Ntunkumbane n’abagomeramana, cyangwa hamwe n’abagizi ba nabi, bavugana iby’amahoro n’abaturanyi babo, nyamara mu mitima yabo haganje ububisha. 4 Urabahe ibikwiranye n’imigirire yabo, mbese ukurikije ububisha bw’ibikorwa byabo; ubagenzereze ibikwiranye n’ibyo bakora, ubiture ikibakwiriye! 5 Ubwo batitaye ku byo Uhoraho yakoze, ngo bahugukire ibikorwa by’amaboko ye, nabararike hasi ubutazabegura. 6 Nihasingizwe Uhoraho, kuko yumvise ijwi ryanjye rimutakambira! 7 Uhoraho ni we maboko yanjye n’ingabo nikingira, umutima wanjye waramwiringiye, maze arantabara. Ndasimbagizwa n’ibyishimo byansabye umutima, maze nkamushimira muririmbira. 8 Uhoraho ni we mbaraga z’umuryango we, ni we buhungiro bukiza intore ye. 9 Kiza umuryango wawe, uhe umugisha abo wagize imbata zawe; babere umushumba, uzahore ubaragiye iteka! |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda