Zaburi 26 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIsengesho ry’umuntu utacumuye 1 Iri mu zo bitirira Dawudi. 1 Iri mu zo bitirira Dawudi. Uhoraho, ndenganura, kuko ndi indakemwa mu mibereho, nkaba nizeye Uhoraho ubutagoragora. 2 Uhoraho, nsuzuma, ndetse nushaka ungerageze, maze usukure ubura bwanjye n’umutima wanjye; 3 urukundo rwawe ni rwo mpora ndangamiye, kandi nkagenda nkurikiye ukuri kwawe. 4 Sinigeze nicarana n’abanyabinyoma, cyangwa ngo ngenderere abantu b’indyarya; 5 nzirana n’aho abagiranabi bateraniye, sinigeze nicarana n’abagomeramana. 6 Nkaraba ibiganza byanjye, mpamya ko ndi umwere, kugira ngo mbone ubwegera urutambiro rwawe, Uhoraho, 7 maze nkagenda mpanitse indirimbo zigusingiza, kandi ari na ko ntondagura ibitangaza byawe byose. 8 Uhoraho, nkunda cyane Ingoro uganjemo, aho hantu ikuzo ryawe rituye. 9 None rero, ntunshyire mu rwego rumwe n’abanyabyaha, cyangwa ngo unshyire hamwe n’abantu b’abicanyi. 10 Dore ibiganza byabo birarangwa n’ishyano bakoze, n’ukuboko kwabo kw’indyo gucigatiye za ruswa. 11 Naho jyewe mpora ngendana ubudahemuka; Uhoraho, nkiza, ungirire ibambe. 12 Ikirenge cyanjye gihora gishinze ahantu hategamye, ngasingiriza Uhoraho mu materaniro. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda