Zaburi 25 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIsengesho rivugwa igihe cy’amakuba 1 Iri mu zo bitirira Dawudi. 1 Iri mu zo bitirira Dawudi. Uhoraho, ni wowe umutima wanjye urangamiye. Alefu Alefu 2 Ni wowe niringiye, Mana yanjye. Ndakwiragije, sinzakorwe n’ikimwaro, n’abanzi banjye ntibazanyishimeho! Beti Gimeli Gimeli 3 Ntihakagire n’umwe mu bakwiringira ukorwa n’ikimwaro, ahubwo abaguhemukaho nta mpamvu bazabe ari bo bakorwa n’isoni! Daleti Daleti 4 Uhoraho, menyesha inzira zawe, untoze kugenda mu tuyira twawe. He He 5 Nyobora mu kuri kwawe kandi ujye umbwiriza, kuko ari wowe Mana nkesha umukiro wose. Iminsi yose ni wowe niringira. Vawu Zayini Zayini 6 Uhoraho, ibuka ineza n’urukundo wagaragaje kuva kera na kare. Heti Heti 7 Ntiwite ku byaha n’amafuti nakoze nkiri muto, ahubwo unyiteho ukurikije impuhwe zawe, ugirire ubuntu bwawe, Uhoraho. Teti Teti 8 Uhoraho agwa neza kandi ni indakemwa, ni cyo gituma abanyabyaha abagarura mu nzira nziza. Yodi Yodi 9 Abiyoroshya abaganisha ku butungane, abacisha make akabatoza kunyura mu nzira ye. Kafu Kafu 10 Amayira yose y’Uhoraho ni urukundo n’ubudahemuka, akabigirira abakomera ku isezerano rye no ku mategeko ye. Lamedi Lamedi 11 Girira izina ryawe, Uhoraho, maze umbabarire ibicumuro byanjye, kuko bikabije! Memu Memu 12 Niba hari umuntu waba atinya Uhoraho, Uhoraho amwereka inzira agomba kunyura. Nuni Nuni 13 Umutima we uhorana ihirwe, n’abamukomokaho bakazatunga igihugu. Sameki Sameki 14 Ibanga ry’Uhoraho ribwirwa abamutinya, maze akabamenyesha isezerano rye. Ayini Ayini 15 Amaso yanjye mpora nyahanze Uhoraho, kuko ari we ugobotora amaguru yanjye mu mutego. Pe Pe 16 Nyerekezaho amaso yawe, ungirire imbabazi, kuko ndi inkeho nkaba n’umunyabyago. Tsade Tsade 17 Akababaro mfite mu mutima ntikagira urugero, gira umvane mu magorwa ndimo. Kofu Kofu 18 Reba akaga n’imiruho mfite, maze unkize ibyaha byanjye byose! Reshi Reshi 19 Reba ukuntu abanzi banjye ari benshi cyane, n’ukuntu banyanga urunuka. Shini Shini 20 Rinda amagara yanjye, undokore, singakorwe n’ikimwaro ngufiteho ubuhungiro. Tawu Tawu 21 Ubuziranenge n’umurava birankomeze, kuko ari wowe niringiye, Uhoraho. 22 Mana, gira ubohore Israheli, uyikure mu magorwa yayo yose! |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda