Zaburi 24 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUhoraho atahana ishya mu Ngoro ye 1 Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. 1 Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Isi ni iy’Uhoraho, hamwe n’ibiyirimo, yose ni iye, hamwe n’ibiyituyeho byose. 2 Ni we wayitendetse hejuru y’inyanja, anayitereka hejuru y’inzuzi ubutayegayega. 3 Ni nde uzazamuka ku musozi w’Uhoraho, maze agahagarara ahantu he hatagatifu? 4 Ni ufite ibiganza bidacumura, n’umutima usukuye, ntararikire na busa ibintu by’amahomvu, kandi ntarahire ibinyoma. 5 Uwo azabona umugisha w’Uhoraho, n’ubutungane bukomoka ku Mana umukiza we. 6 Bene abo ni bo bagize ubwoko bw’abamushaka, bagashakashaka uruhanga rwawe, Mana ya Yakobo. (guceceka akanya gato) 7 Marembo, nimwaguke, namwe miryango ya kera na kare, nimukinguke, maze hinjire umwami wuje ikuzo! 8 Uwo mwami wuje ikuzo yaba ari nde? Ni Uhoraho, Umunyabubasha, Umudatsimburwa, ni Uhoraho, Umudatsimburwa ku rugamba. 9 Marembo, nimwaguke, namwe miryango ya kera na kare, nimukinguke, maze hinjire umwami wuje ikuzo! 10 Uwo mwami wuje ikuzo yaba ari nde? Uhoraho, Umutegeka w’ingabo, ni we mwami wuje ikuzo. (guceceka akanya gato) |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda