Zaburi 22 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIsengesho ry’umuyoboke w’Imana uri mu magorwa 1 Igenewe umuririmbisha. Bayiririmba bakurikije injyana y’iyitwa «Imparakazi yo mu museke». Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. 2 Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki cyatumye untererana? Uri kure, ntuntabara; ndatakamba ntiwumve! 3 Mana yanjye, ku manywa nirirwa ntabaza, ariko ntunsubize, ndetse na nijoro sinigera nduhuka. 4 Nyamara ni wowe Nyir’ubutagatifu, ugahora usingizwa na Israheli! 5 Abakurambere bacu bajyaga bakwiringira, bajyaga bakwiringira, maze nawe ukabakiza. 6 Iyo bagutakiraga warabumvaga bakarokoka, barakwiringiraga, ntibakorwe n’ikimwaro. 7 Jyeweho ariko sinkiri umuntu, nsigaye ndi nk’umunyorogoto; nabaye igiterashozi mu bantu, rubanda bakampa akato. 8 Abambonye bose barankwena, bakampema kandi bakazunguza umutwe, 9 bavuga bati «Ko yiringira Uhoraho, ngaho namubohore! Ngaho namukize, umva ko amukunda!» 10 Ni wowe wanyivaniye mu nda ya mama, unshyira mu maboko ye ngo mererwe neza. 11 Ni wowe neguriwe kuva nkivuka, uba Imana yanjye kuva nkiva mu nda ya mama. 12 None rero, wimba kure, kuko nagirijwe n’amagorwa, nkaba ndafite kirengera! 13 Dore ibimasa byinshi byica birankikije, dore amapfizi y’i Bashani yantangatanze; 14 binshinyikiye ibyinyo, boshye intare zishihagura, ari na ko zitontoma. 15 Amagara arancika nk’amazi atemba, ingingo zanjye zose zarekanye. Umutima wanjye umeze nk’ibishashara, uranshongera mu nda nyirizina. 16 Umuhogo wanjye wumiranye nk’urujyo, ururimi rwanjye rumfata mu nkanka: ahasigaye ni aho kundenzaho agataka! 17 Rwose, imbwa nyamwinshi zankubakubye, igitero cy’abagiranabi cyantaye hagati. Bamboshye ibiganza n’ibirenge, 18 amagufwa yanjye yose nayabara! Baranyitegereza, bakanshungera, 19 bigabanyije imyambaro yanjye, igishura cyanjye bakigiriraho ubufindo. 20 None rero, Uhoraho, ntumbe kure, wowe, mbaraga zanjye, banguka untabare! 21 Rinda amagara yanjye ubugi bw’inkota, gira ungobotore mu majanja y’imbwa; 22 unkure mu rwasaya rw’intare, ungobotore mu mahembe y’imbogo! 23 Nzogeza izina ryawe mu bo tuva inda imwe, ngusingirize mu ruhame rw’ikoraniro, 24 nti «Yemwe, abubaha Uhoraho, nimumusingize! Yemwe, bene Yakobo mwese, nimumukuze! Yemwe, bene Israheli mwese, nimumutinye!» 25 Kuko atigeze yirengagiza cyangwa ngo yinube umunyabyago wazahajwe n’ubutindahare, ngo amuhishe uruhanga rwe, ahubwo akamwumva igihe amutakiye. 26 Nyagasani, ni wowe nzaharira ibisingizo byanjye mu ikoraniro rigari; imbere y’abagutinya, nzubahiriza amasezerano nakugiriye. 27 Abakene bazarya, maze bahage, abashakashaka Uhoraho bazamusingiza, babwirana bati «Murakarama mwese, munezerwe ubuziraherezo!» 28 Isi yose, aho iva ikagera, izabyibuka maze igarukire Uhoraho, imiryango yose y’amahanga imupfukamire; 29 kuko ubwami ari ubw’Uhoraho, akaba ari we ugenga amahanga. 30 Abakomeye bose bo ku isi baramupfukamiye, ababereyeho kuzapfa bose bemeye kumugandukira. 31 Urubyaro rwabo ruzamukeza, ruzamenyekanye Uhoraho mu bisekuruza bizaza; 32 ruzamamaza ubutungane bwe, imbaga izavuka nyuma ruyitekerereze ibyo Uhoraho yakoze. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda