Zaburi 21 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIsengesho ryo gushimira Imana ibyiza yagiriye umwami 1 Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. 2 Uhoraho, umwami wacu anejejwe n’ububasha bwawe; mbega ngo arishimira ubuvunyi bwawe! 3 Wamuhaye icyo umutima we wifuzaga, ntiwamwima icyo isengesho rye ryasabaga. (guceceka akanya gato) 4 Kuko wamusanganije imigisha n’ihirwe, maze ukamwambika ikamba rya zahabu inoze. 5 Ubugingo yagusabaga, warabumuhaye, umuha kuzaramba ubuziraherezo. 6 Ubuvunyi bwawe bwamuhesheje ikuzo ryinshi, umwungikanyaho icyubahiro n’ishema. 7 Wamugize Ruhabwamigisha iteka ryose, iruhande rwawe ahabonera ibyishimo. 8 Rwose, umwami wacu yiringiye Uhoraho, kandi ubuntu bw’Imana Isumba byose buzamugira indatsimburwa. 9 Ikiganza cyawe kizafata mpiri abakurwanya bose, ukuboko kwawe gufate mpiri abakwanga bose; 10 nuhinguka, bazahinduka nk’umuriro w’itanura. Mu burakari bwe, Uhoraho azabaroha mu nyenga, maze umuriro ubatwike, bakongoke. 11 Imbuto yabo, uzayitsemba ku isi, n’inyoko yabo uyirimbure mu bantu. 12 N’aho baramuka bashatse kukugirira nabi, uwo mugambi bakawunoza, nta cyo bazashobora na busa; 13 kuko uzabatera guhunga, ukabanga umuheto wawe, maze ukabavuza imyambi. 14 Uhoraho, hagurukana ububasha bwawe, maze tuzaririmbe, ducurange ibigwi by’ubutwari ugira. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda