Zaburi 2 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUmwana w’Imana ni we mwami w’isi yose 1 Ni iki gituma amahanga asakabaka, n’imiryango ikajujura ibitagira shinge? 2 Abami b’isi bahagurukiye icyarimwe, n’abatware bishyira hamwe ngo barwanye Uhoraho n’Intore ye, 3 bati «Nimucyo ducagagure ingoyi badushyizeho, tunage kure iminyururu batubohesheje!» 4 Utetse ijabiro mu ijuru, we arabaseka, Uhoraho abaha urw’amenyo. 5 Nuko ababwirana uburakari, ubukare bwe burabakangaranya, 6 ati «Ni jye wiyimikiye umwami, kuri Siyoni, umusozi wanjye mutagatifu!» 7 Reka ntangaze iteka Uhoraho yaciye : yarambwiye ati «Uri umwana wanjye, jyewe uyu munsi nakwibyariye! 8 Binsabe, maze nguhe amahanga, abe umunani wawe, n’impera z’isi zibe ubukonde bwawe. 9 Uzabamenaguza inkoni y’icyuma, ubajanjagure nk’urwabya rw’umubumbyi.» 10 None rero, bami, nimwumvireho, namwe, bacamanza b’isi, mwisubireho! 11 Nimukeze Uhoraho, mumufitiye icyubahiro, mupfukamire umwana we mudagadwa; 12 naho ubundi yarakara, mukarimbukira mu nzira, kuko uburakari bwe budatindiganya! Hahirwa abamuhungiraho bose. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda